Amasomo yo ku wa Gatanu wa Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 4,1-12

Igihe Petero na Yohani bariho babwira rubanda, abaherezabitambo, umutegeka w’Ingoro n’Abasaduseyi baraza, barabegera. Bari barakajwe cyane no kubona bigisha rubanda kandi banamamaza izuka ry’abapfuye, bahereye kuri Yezu. Nuko barabafatisha babaraza mu buroko, kuko bwari bugorobye. Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu.

Bukeye bw’uwo munsi, abatware b’Abayahudi, abakuru b’umuryango n’abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu. Hari kandi na Ana, umuherezabitambo mukuru, na Kayifa, na Yohani, na Alegisanderi, n’abo mu muryango w’umuherezabitambo mukuru bose. Nuko batumiza Petero na Yohani, batangira kubabaza bati «Biriya mwabikoze ku buhe bubasha cyangwa se ku bw’irihe zina?» Ubwo Petero yuzuye Roho Mutagatifu arabasubiza ati «Batware, namwe bakuru b’umuryango, uyu munsi turabazwa iby’ineza yagiriwe ikirema, no gusobanura uburyo uyu muntu yakijijwe. Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga. Yezu uwo ni we rya buye ryajugunywe namwe abubatsi, nyamara rigahinduka insanganyarukuta. Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.»

Zaburi ya 117 (118), 1-2.4, 22-24, 25-26

R/Ibuye abubatsi bari barajugunye, ni ryo Imana yagize ibuye ry’indemyanzu! 

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo,

iti « Urukundo rwe ruhoraho iteka !»

N’abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati « Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

Ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

 

Emera, Uhoraho, emera utange umukiro !

Emera, Uhoraho, emera utange umutsindo !

Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho !

Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho !

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 21,1-14

Nyuma y’ibyo, Yezu yongera kubonekera abigishwa bari ku nyanja ya Tiberiya. Dore uko yababonekeye. Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’i Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi, n’abandi babiri bo mu bigishwa be, bari bateranye. Nuko Simoni Petero arababwira ati «Ngiye kuroba.» Baramusubiza bati «Tukajyana.» Ni bwo bagiye mu bwato; iryo joro ariko ntibagira icyo baronka. Bugicya, Yezu araza ahagarara ku nkombe, nyamara abigishwa be ntibamenya ko ari we. Nuko arababwira ati «Bahungu mwe, hari ifi mwaronse?» Baramusubiza bati «Habe na busa.» Arababwira ati «Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.» Bararuroha, bananirwa kuruzamura kubera amafi menshi arimo. Ni bwo wa mwigishwa Yezu yakundaga abwiye Petero, ati «Ni Nyagasani!» Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, akenyera umwambaro we, kuko atari yambaye, maze yiroha mu nyanja. Abandi bigishwa baza mu bwato bakurura urushundura rwari rwuzuye amafi, agatsinda ntibari kure y’ubutaka, nko mu ntambwe magana abiri. Bageze ku butaka, babona umuriro ucanye utazeho ifi, n’umugati. Yezu arababwira ati «Nimuzane kuri ayo mafi mumaze kuroba.» Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi maniniijana na mirongo itanu n’atatu; n’ubwo yanganaga atyo bwose, urushundura ntirwacitse. Yezu arababwira ati «Nimuze mufungure.» Ntihagira n’umwe utinyuka kumubaza, ati «Uri nde?» Bari bamenye ko ari Nyagasani. Nuko Yezu araza, afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko. Ubwo bwari bubaye ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be, aho amariye kuzuka ava mu bapfuye.

Publié le