Isomo rya 1: Abahebureyi 4,1-5.11
Bityo rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiri ryose, turamenye ntihazagire uwibwira ko we arihejweho. Kuko natwe twashyikirijwe iyo nkuru nziza kimwe na bo, ariko ijambo bumvise ryabapfiriye ubusa, kuko bataryakiranye ukwemera. Naho twebwe abemeye tuzinjira koko muri ubwo buruhukiro, ari bwo Imana yabatangarijeho iti «Narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Nta we ushidikanya ko Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa, nk’uko hari aho bavuga iby’umunsi wa karindwi, ngo «Nuko kuri uwo munsi wa karindwi Imana iruhuka umurimo yari imaze gukora.» Hanyuma kandi nk’uko bimaze kuvugwa ngo«Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.» Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu rutagira uwo rugusha.
Zaburi ya 78,3.4cd,6ab.7bc,8
Ibyo twabwiwe, kandi tumenyereye,
ibyo ba data batugejejeho,
ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho,
ububasha bwe n’ibyiza yakoze.
kugira ngo ab’igisekuruza kizaza babimenye,
ari bo bana bazavuka,
bakirinda kwibagirwa ibyo yakoze,
ahubwo bagahugukira amategeko yayo;
bityo ntibazabe nk’ababyeyi babo,
igisekuruza kitagira umutima ushyitse,
ntikigire imigambi ihuje n’iy’Imana.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,1-12
Hashize iminsi mike, Yezu asubira i Kafarinawumu; bamenya ko ari imuhira. Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya, ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi ikirema cyari kiryamyemo. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira icyo kirema ati «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe, bari bicaye aho, bakibaza bati «Igituma uriya avuga atyo ni iki? Aratuka Imana. Ni nde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?» Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu? Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti ‘Ibyaha byawe urabikijijwe’ cyangwa kuvuga nti ‘Haguruka, ufate ingobyi yawe maze ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha . . . », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» Ako kanya arahaguruka, afata ingobyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati «Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!»