Amasomo yo ku wa gatatu – Icya 1 cy’Igisibo

Isomo ryo mu gitabo cya Yonasi 3,1-10

Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri, riti «Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.» Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi akurikije ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu. Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka.» Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira, kuva ku mukuru kugeza ku muto. Rya jambo riza kugera ku mwami wa Ninivi, na we ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yambura igishura, yambara ikigunira, yicara mu ivu. Nuko batangaza muri Ninivi iteka ry’umwami n’abakuru bo mu gihugu, rivuga riti «Abantu n’inyamaswa n’amatungo, ari amaremare n’amagufi, ntibigire icyo birya, ntibirishe kandi ntibinywe n’amazi. Nibyambare ibigunira, baba abantu, zaba inyamaswa, nibitakambire Imana n’imbaraga zose, maze buri wese areke imigirire ye mibi, n’urugomo rwitwaza amaboko. Ni nde wamenya niba Imana itahindura imigambi, umujinya ugashira mu mutima, maze ntitube tugipfuye?»Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.

Zaburi ya 50(51), 3-4. 12-13. 18-19

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,
n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,29-32

Abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati «Ab’iyi ngoma ni abantu babi! Barashaka ikimenyetso; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa, atari icya Yonasi. Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni! Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.