Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 11 gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Abanyakorinti 9,6-11

Bavandimwe, muramenye ko « Uwabibye ubusa asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi ! » Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye. Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse, n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza. Nk’uko byanditswe ngo «Yatanze ku buntu akwiza abakene ; ubutungane bwe buzahoraho, iteka.» Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure kandi agwize umusaruro w’ubutungane bwanyu. Muzakungahazwa ku buryo bwose bizatume mutanga mutizigamye, maze imfashanyo tuzaba tubashyikirije zitere benshi gushimira Imana.

Zaburi ya 111 (112),1-2, 3-4, 5a.9

R/ Hahirwa umuntu utinya Uhoraho !

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

Agahimbazwa n’amategeko ye !

Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,

ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

 

Ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe,

n’ubutungane bwe buhoraho iteka.

Mu gihe cy’umwijima yaka nk’urumuri,

rumurikira abantu b’intagorama.

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane ni byo bimuranga.

 

Hahirwa umuntu ugira impuhwe kandi akaguriza abandi,

agira ubuntu agaha abakene ataziganya ;

ubutungane bwe bugahoraho iteka,

akagendana isherna n’ubwemarare.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6, 1-6.16-18

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati « Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. Igihe rero utanga imfashanyo ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri : baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga ; maze So umenya ibyihishe azabikwiture. Igihe musenga, ntimukagenze nk’indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri : baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara ; maze So umenya ibyihishe azabikwiture. Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira : zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri : ziba zashyikiriye ingororano yazo. Wowe rero nusiba kurya ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara ; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.»

Publié le