Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 18 gisanzwe

Isomo rya 1: Ibarura 13,1-2a.25-33; 14, 1.26-29.34-35

Uhoraho abwira Musa, ati «Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani jyewe ngabiye Abayisraheli. Ubutasi bw’icyo gihugu babumazemo iminsi mirongo ine. Bagaruka i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bahasanga Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli. Bababwira iby’urugendo rwabo, banabereka imbuto zo muri icyo gihugu bavuyemo.
Batekerereza Musa iyi nkuru, bati «Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga rwose ari igihugu gitemba amata n’ubuki; mbese dore n’imbuto cyera! Ariko rero, abantu bagituye ni abanyamaboko cyane, imigi yabo ni ibigo bigari, bikikijwe n’inkuta z’amabuye. Twahasanze kandi n’abuzukuru b’Abanaki. Abamaleki batuye mu ntara ya Negevu, Abahiti, Abayebuzi n’Abahemori batuye mu misozi, naho Abakanahani batuye hafi y’inyanja no ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani.»
Kalebu acecekesha imbaga yari itaramiye Musa, agira ati «Reka tugende, tuzamuke, twigabize kiriya gihugu; nta gushidikanya ko tuzagitsinda, tukakigarurira.» Ariko abari bajyanye na Kalebu muri ubwo butasi, baramusubiza bati «Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha amaboko.» Ndetse batangira no kugayira cyane Abayisraheli, icyo gihugu bari baratase, bavuga bati «Igihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, twasanze ari igihugu kica nabi abagituye, kandi n’abantu twahabonye ni abagabo barebare b’inkorokoro. Twanahabonye ba bantu b’ibihangange, bene Anaki, bo mu bwoko bw’abantu b’ibihambati. Imbere yabo twumvaga turi nk’inzige, kandi koko na bo ubwabo ni ko babonaga tungana.» Imbaga yose yishyira hamwe irasakabaka ndetse irara irira ijoro ryose. Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nzihanganira iyi mbaga iteye icyangiro idasiba kunyiteruraho ngeze ryari? Numvise neza amagambo y’imyijujuto Abayisraheli badahwema kuntera. Ubabwire rero, uti ’Ndabirahiye, mu izina ryanjye Uhoraho, Nyir’ubuzima: nzabagenzereza ibihuje n’akabavamo niyumviye. Uwo ari Uhoraho ubivuga! Mwebwe mwese ababaruwe mugejeje ku myaka makumyabiri, mwebwe mwese abanyiteruyeho, uko mungana, ni muri ubu butayu intumbi zanyu zizagarama. Mbese uko iminsi yabaye mirongo ine yo gutata igihugu, umunsi umwe nzawubara ho umwaka, maze mu gihe cy’imyaka mirongo ine, muzashengurwe n’intimba y’ibyaha byanyu, maze muzamenyereho icyo ari cyo umugayo wanjye. Jyewe Uhoraho ndabivuze kandi ndabirahiriye, nguko uko nzagenzereza iriya mbaga iteye icyangiro yampagurukiye. Amaherezo yabo bose ni aha mu butayu, ni ho bazagwa.»

Zaburi ya 105(106),6-7ab.13-14.21-22.23

Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu,
twaragomye duteshuka inzira!
Abasekuruza bacu mu Misiri
ntibigeze bumva ibitangaza byawe;

Ariko ntibatindiganyije kwibagirwa ibikorwa bye,
ndetse ntibarindira ko yuzuza umugambi we;
batangira kurarikira ibyo badafite,
maze bagondoza Uhoraho mu butayu;

Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,
we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,
ibitangaza mu gihugu cya Kamu,
n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.

Yari mu migambi yo kubatsemba,
iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere,
ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 15,21-28

Muri icyo gihe, Yezu yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. Nuko umukanahanikazi ava ku nkiko z’icyo gihugu, atera hejuru ati “Mbabarira Nyagasani, Mwana wa Dawudi! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!” Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati “Mwirukane kuko adusakuza inyuma.” Ariko we arabasubiza ati “Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.” Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira avuga ati “Nyagasani, ntabara!” Aramusubiza ati “Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.” Umugore na we ati “Ni koko Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.” Nuko Yezu aramusubiza ati “Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka!” Ako kanya umukobwa we arakira.

Publié le