Isomo rya 1: Ivugururamategeko 34,1-12
Musa ava mu kibaya cya Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo, mu bitwa bya Pisiga, ahateganye na Yeriko; maze Uhoraho amwereka igihugu cyose: ahera muri Gilihadi agera muri Dani, no mu bwatsi bwa Nefutali bwose, n’igihugu cya Efurayimu hamwe na Manase, n’icya Yuda cyose, agera ku Nyanja y’iburengerazuba. Amwereka na Negevu, n’intara yose y’ikibaya cya Yeriko umugi w’imikindo, agera i Sowari. Nuko Uhoraho aramubwira ati «Ngicyo igihugu nasezeranyije Abrahamu, na Izaki na Yakobo, nkabibarahira mvuga nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ Ndakikweretse, uracyibonera n’amaso yawe, ariko nta bwo uzambuka ngo ugikandagiremo.»
Nuko Musa, umugaragu w’Uhoraho, apfira aho ngaho mu gihugu cya Mowabu, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Uhoraho amuhamba mu kabande ko mu gihugu cya Mowabu, ahateganye na Beti‐Pewori; ariko kugeza na n’ubu nta we uramenya aho imva ye iherereye. Musa yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse; amaso ye yari ataraganya guhuma, n’imbaraga ze zari zitaracogora. Abayisraheli baririra Musa iminsi mirongo itatu, bari mu kibaya cya Mowabu. Hanyuma iminsi yo kuririra Musa bamwiraburira irashira. Yozuwe mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Musa yari yaramuramburiyeho ibiganza. Nuko Abayisraheli baramwumvira, bagenza uko Uhoraho yari yategetse Musa.
Muri Israheli ntihongeye kuboneka umuhanuzi umeze nka Musa; kuko we Uhoraho yari amuzi, bakabonana, Uhoraho akamutuma gukorera bya bimenyetso byose na bya bitangaza byose mu gihugu cya Misiri, imbere ya Farawo n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose, maze Musa uwo akabikorana imbaraga zose z’ukuboko kwe, bigatuma bakangarana cyane, Abayisraheli bose babyirebera n’amaso yabo.
Zaburi ya 65 (66),1-3a, 5.8, 16-17
Mahanga yose, nimusingize Imana,
muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,
muyikuze muvuga ibisingizo byayo.
Nimubwire Imana muti
Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,
yo abantu batinyira imyato:
Bihugu mwese, nimurate Imana yacu,
muhanike amajwi muririmba ibisingizo byayo;
Abubaha Imana mwese, nimuze mwumve,
mbatekerereze ibitangaza yankoreye.
Uko umunwa wanjye wamutakiraga,
ni na ko ururimi rwanjye rwamusingizaga.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18,15-20
Mugenzi wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva, uzaba ukijije uwo muvandimwe. Natakumva, uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri cyangwa batatu. Niyanga kumva abo ngabo, ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyamahanga n’umusoresha. Ndababwira ukuri: ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose, bizabohwa no mu ijuru; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi, bizabohorwa no mu ijuru. Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru. Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.»