Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 1 Adiventi, B

Isomo rya 1: Izayi 25,6-10a

Uhoraho azakorera amahanga yose

umunsi mukuru kuri uyu musozi ,

abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye,

abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza.

Azatanyagurira kuri uyu musozi,

umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose,

n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose.

Azatsemba burundu icyitwa urupfu,

Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose,

avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose.

Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze.

Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu.

Twaramwiringiye aratubohora,

amizero yacu ari muri Uhoraho.

Nitwishime, tunezerwe, kuko aducungura.»

Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi.

Zaburi ya 22 (23), 1-2ab, 2cd-3, 4, 5, 6

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye,

akanshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

N’aho nanyura mu manga yijimye

nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 15,29-37

Nuko Yezu ava aho, afata ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Azamuka umusozi, nuko aricara. Abantu benshi baramusanga, bazanye abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi, babashyira imbere ye arabakiza. Nuko rubanda baratangara babonye ibiragi bivuga, ibimuga bikize, abacumbagira bagenda, impumyi zibona, maze basingiza Imana ya Israheli. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo barya. Kubohereza bashonje simbishaka; hato batagwa mu nzira.» Abigishwa baramubwira bati «Turakura he muri ubu butayu imigati ihagije abantu bangana batya?» Yezu arabaza ati «Mufite imigati ingahe?» Baramusubiza bati «Irindwi, n’udufi dukeya.» Nuko ategeka rubanda kwicara hasi. Hanyuma afata ya migati irindwi na ya mafi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be, bayiha rubanda. Bose bararya barahaga. Nyuma bakoranya ibisate bisigaye, byuzura inkangara ndwi!

Publié le