Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 2 C gisanzwe

Isomo rya 1: 1Samweli 17, 32-33.37.40-51

Dawudi abwira Sawuli, ati «Ntihagire n’umwe ukuka umutima kubera uriya Mufilisiti; jyewe umugaragu wawe ndajya kumurwanya.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisiti, kuko ukiri muto, naho we akaba ari umugabo wamenyereye intambara kuva mu busore bwe.»

Dawudi arakomeza ati «Uhoraho wankijije inzara z’intare n’iz’ikirura, ubwe azandokora n’ikiganza cy’uriya Mufilisiti.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Ngaho genda, maze Uhoraho abe kumwe nawe.»

Aherako afata inkoni ye mu ntoki, atoragura amabuyengeri atanu mu mugezi, ayashyira mu gahago ke ka gishumba, afata n’umuhumetso we maze agenda asanga Umufilisiti.

Umufilisiti na we aza arangajwe imbere n’umutwaje ingabo ye, atangira buhoro buhoro gusatira Dawudi. Nuko Umufilisiti yitegereza Dawudi, maze aramusuzugura kuko yari akiri umwana, yari inzobe kandi afite uburanga buhebuje. Umufilisiti ni ko kubwira Dawudi, ati «Mbese wabonye ndi imbwa kugira ngo unsange witwaje inkoni?» Nuko Umufilisiti avumisha Dawudi izina ry’imana ze. Umufilisiti abwira Dawudi, ati «Ngaho niba wiyanga ngwino, nkubagire ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi.» Dawudi aramusubiza ati «Wowe unteye witwaje inkota, intambi n’icumu; naho jyewe nje nitwaje izina ry’Uhoraho Umushoborabyose, Imana y’ingabo za Israheli wasuzuguye. Uyu munsi Uhoraho arakungabiza, ndakwica maze nguce umutwe, kandi intumbi z’ingabo z’Abafilisiti ndazigaburira inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi. Maze isi yose izamenyereho ko muri Israheli hari Imana. Bityo iri koraniro ryose rizamenya ko Uhoraho adakoresha inkota cyangwa icumu; ni we mugenga w’ingabo kandi arabagabiza ibiganza byacu.» Nuko Umufilisiti uko yakemaraye, ava aho yari ari, aza asanga Dawudi. Ni bwo Dawudi akataje agana urugamba, asanganiye Umufilisiti. Dawudi akora bwangu mu gahago ke, akuramo ibuye ariteresha umuhumetso, arikocora mu gahanga k’Umufilisiti, maze riracengera, agwa ku butaka yubamye. Nguko uko Dawudi yivuganye Umufilisiti, akoresheje ibuye n’umuhuhumetso, amutsinda aho aramwica. Ibyo Dawudi yabikoze nta nkota afite mu ntoki.

Nuko Dawudi ariruka, ahagarara hejuru y’Umufilisiti, akura inkota y’uwo Mufilisiti mu rwubati, aramusonga kandi amuca umutwe. Abafilisiti ngo babone ko intwari yabo ipfuye, bariruka barahunga.

Zaburi ya 143 (144), 1-2a, 1a.2bcd, 9-10

Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,
we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana,
n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.
Ni we mbaraga zanjye, n’ubuhungiro bwanjye,
 
Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,
ibirindiro byanjye n’umukiza wanjye;
ni we ngabo inkingira, nkihugika iruhande rwe;
ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke.
 

Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya,

ngucurangire inanga y’imirya cumi,
wowe uha abami kuganza,
ugakiza Dawudi, umugaragu wawe.
Ivanjili ya Mutagatifu Marko 3,1-16
Nuko yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye. Ubwo bagenzuraga Yezu ngo berebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega. Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uze hano hagati!» Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka. Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira. Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha.
Publié le