Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 20 gisanzwe

Isomo rya 1: Abacamanza 9,6-15

Abanyacyubahiro b’i Sikemu n’ab’i Betimilo bose barakorana, bajya i Sikemu mu nsi y’igiti cy’umushishi, iruhande rw’ibuye rishinze bukingi ryari rihari, maze bimika Abimeleki aba umwami. Nuko bamenyesha Yotamu ibyabaye, aherako ajya mu mpinga y’umusozi wa Garizimu; arangurura ijwi maze arababwira ati «Nimunyumve, bantu b’i Sikemu, namwe kandi Imana ibumve! Umunsi umwe, ibiti byafashe inzira bijya kwimika uzabibera umwami. Bibwira igiti cy’umuzeti, biti ‘Tubere umwami!’ Umuzeti urasubiza uti ‘Ndeke gutanga amavuta yanjye ahesha icyubahiro imana n’abantu, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’ Ibiti bibwira umutini, biti ‘Ngwino utubere umwami!’ Umutini urasubiza uti ‘Ndeke gutanga uburyohe bwanjye n’imbuto zanjye nziza, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’ Noneho ibiti bibwira umuzabibu, biti ‘Ngwino utubere umwami!’ Umuzabibu urasubiza uti ‘Ndeke gutanga divayi yanjye ishimisha imana n’abantu, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’ Nuko ibiti byose bibwira igihuru cy’amahwa, biti ‘Ngwino utubere umwami!’ Ariko igihuru cy’amahwa kirabibwira kiti ‘Niba koko munyimitse mubishaka kugira ngo mbabere umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye. Ariko niba bitabaye ibyo, umuriro uzasohoka mu gihuru cy’amahwa, maze utsembe amasederi yose ya Libani.’»

Zaburi ya 20 (21),2-3, 4-5, 6-7

Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe;

mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe!

Wamuhaye icyo umutima we wifuzaga,

ntiwamwima icyo isengesho rye ryasabaga.

 

Kuko wamusanganije imigisha n’ihirwe,

maze ukamwambika ikamba rya zahabu inoze.

Ubugingo yagusabaga, warabumuhaye,

umuha kuzaramba ubuziraherezo.

 

Ubuvunyi bwawe bwamuhesheje ikuzo ryinshi,

umwungikanyaho icyubahiro n’ishema.

Wamugize Ruhabwamigisha iteka ryose,

iruhande rwawe ahabonera ibyishimo.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 20,1-16

Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku ya cyenda, abigenza kwa kundi. Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ‘Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’Barasubiza bati ’Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’

Bugorobye, nyir’imizabibu abwira umuhingisha, ati ‘Hamagara abakozi, ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari. Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. Bayakira binubira nyir’umurima, bati ‘Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’ We rero asubiza umwe muri bo, ati ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho; si idenari imwe twasezeranye? Fata ikiri icyawe, maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye. Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?’

Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.»

Publié le