Isomo rya 1: Abanyakolosi 1,1-8
Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe, bavandimwe b’indahemuka muri Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu. Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema, kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru. Ayo mizero mwayamenyeshejwe n’ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza yageze iwanyu. Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana. Mugenzi wacu Epafurasi dufatanyije umurimo, ni we wayibigishije. Uwo mugaragu w’indahemuka wa Yezu Kristu ubakorera mu kigwi cyacu, yanatumenyesheje urukundo mwasenderejwe na Roho Mutagatifu.
Zaburi ya 51 (52), 10,11
Naho jyewe, ak’umuzeti watohagiriye mu Ngoro y’Imana,
mpora nizigiye ubuntu bwayo!
Iteka ryose nzahora ngushimira ibyo wakoze!
Niringiye izina ryawe, kuko ryuje ineza,
nzaryamamariza imbere y’abayoboke bawe.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4, 38-44
Muri icyo gihe, Yezu ava mu isengero ajya mu rugo rwa Simoni. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari yahinduwe ahinda umuriro mwinshi, baramumwingira ngo arebe uko amugira. Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira. Izuba rimaze kurenga, abari bafite abarwayi bafashwe n’indwara z’amoko yose barabamuzanira; we abaramburiraho ibiganza, arabakiza. Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti «Uri Umwana w’Imana !» Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga kuko zari zizi ko ari we Kristu. Ngo bucye, arasohoka ajya ahantu hiherereye. Abantu baramushaka, baramwinginga ngo yoye kubasiga. Ariko arababwira ati « No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe.» Nuko ajya kwigisha mu masengero yo muri Yudeya.