Isomo rya 1: Abanyakolosi 3,1-11
Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; 2nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.
Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! Ngibyo ibirakaza Imana. Nguko uko namwe mwagenzaga kera, mugikora ibyo. Noneho ubu, namwe ibyo byose nimubizinukwe: uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi, n’ibigambo bibi bibava mu kanwa. Nimuherukire aho kubeshyana, kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye, mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri. Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti , umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.
Zaburi ya 144(145),2-3.10-11.12-13ab
Buri munsi nzagusingiza,
nogeze izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho ni igihangange,
akaba rwose akwiriye gusingizwa;
ubwamamare bwe ntibugereranywa.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize!
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe,
bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba,
uko ibisekuruza bigenda bisimburana.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,20-26
Nuko Yezu yerekeza amaso ku bigishwa be, maze aravuga ati
«Murahirwa mwe abakene, kuko Ingoma y’Imana ari iyanyu.
Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa.
Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka.
Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa, babaziza Umwana w’umuntu. Icyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Nguko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi.
Ariko muragowe mwe bakungu, kuko mwashyikiriye imaragahinda yanyu.
Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza.
Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira, mukaganya.
Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza, kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b’ibinyoma.