Isomo rya 1: Ezira 9,5-9
Igihe cy’igitambo cya nimugoroba kigeze, mpaguruka aho nari nicaye nigunze, umwambaro wanjye n’igishura cyanjye byashwanyaguritse, maze ndapfukama, ntega amaboko nyerekeje kuri Uhoraho Imana yanjye. Nuko ndavuga nti «Mana yanjye, ubu mfite isoni n’ikimwaro ku buryo ntatinyuka kubura amaso, ngo nkwerekezeho uruhanga rwanjye. Mu by’ukuri, Mana yanjye, ibicumuro byacu byariyongereye bisumba imitwe yacu, n’ibyaha byacu birarundana bigera ku ijuru. Kuva igihe cy’abasokuruza bacu kugeza ubu twaracumuye bikabije, kandi kubera ibyaha byacu twebwe ubwacu, hamwe n’abami n’abaherezabitambo bacu, twagabijwe abami b’amahanga, tugabizwa inkota, ukujyanwa bunyago, gusahurwa no gukozwa isoni, mbese nk’uko bimeze uyu munsi. Ariko kandi, mu kanya gato, Uhoraho Imana yacu yatugiriye imbabazi, adusigira aka gasigisigi k’abarokotse, kandi aduha umwanya ahantu he hamweguriwe; bityo Imana yacu yaratumurikiye, inadusubiza ubugingo mu gihe cy’ubushikamirwe bwacu. N’ubwo tukiri abacakara, Imana yacu ntiyadutereranye mu bushikamirwe bwacu; ahubwo yatumye abami b’Abaperisi batugirira impuhwe maze tubona agahenge kugira ngo ahari amatongo tuhavugurure tuhubaka Ingoro y’Imana yacu, kandi twibereho muri Yuda n’i Yeruzalemu mu mutekano.
Indilimbo: Tobi 13,2, 3-4ab, 5, 7
«Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!
Ingoma yayo nisugire isagambe!
Ni yo ihana kandi ikababarira,
ijyana ikuzimu kandi ikazanzamura,
nta n’umwe wakwigobotora ikiganza cyayo.
Bana ba Israheli, nimuyihimbaze n’amahanga abyumve,
kuko ari yo yadutatanyirijemo.
Nimuhamamarize ubuhangange bwayo,
muyisingirize imbere y’icyitwa ikinyabuzima cyose,
Yaraduhannye kubera ibibi twakoze,
ariko izatugarurira agatima itugirire impuhwe,
yongere idukoranye idukuye mu mahanga twatataniyemo.
Ubu namwe nimuzirikane ibyo yabakoreye,
maze murangurure amajwi muhimbaze Nyagasani uzira kubera,
mukuze Umwami w’ibihe byose.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,1-6
Nuko Yezu akoranya ba Cumi na babiri, abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara. Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi. Arababwira ati «Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba n’ibiceri», ababwira no kutajyana amakanzu abiri. Arongera ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo, muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse.» Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru Nziza, kandi bakiza abarwayi hose.