Isomo rya 1: Nehemiya 2, 1-8
Jyewe Nehemiya, icyo gihe nari nshinzwe guhereza umwami divayi. Bigeze mu kwezi kwa Nisani k’umwaka wa makumyabiri w’ingoma y’umwami Aritashuweru, kuko nari nshinzwe divayi, mfata divayi njya guhereza umwami. Kuva mbere, nta na rimwe nari nigeze ngira agahinda imbere ye. Umwami ni ko kumbaza ati «Ni kuki ureba nk’ubabaye ? Aho nturwaye ? Waba se hari ikindi ufite kikubabaje ku mutima ?» Mbyumvise ntahwa n’ubwoba bwinshi. Nuko mbwira umwami nti « Umwami arakarama ! Nabura nte kurebana agahinda, kandi umurwa urimo imva z’abasokuruza banjye warasenyutse, n’amarembo yawo agatwikwa?»
Umwami arambaza ati « Icyo ushaka se ni iki ? » Ako kanya nambaza Imana Nyir’ijuru, maze nsubiza umwami nti «Niba ibyo bitunganiye umwami, kandi umugaragu wawe akakugiraho ubutoni, unyohereze mu gihugu cya Yuda, mu murwa urimo imva z’abasokuruza banjye kugira ngo nongere nywubake.» Ubwo umwami yari yicaranye n’umwamikazi, ni ko kumbaza ati «Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki ? Uzagaruka ryari?» Umwami muha igihe nzamarayo, nuko arabishima ni ko kubinyemerera.
Ndongera mbwira umwami nti « Niba ibyo bitunganiye umwami, bampe inzandiko nshyira abategetsi b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bazandeke mpite ngere mu gihugu cya Yuda. Nibanyandikire kandi n’urundi rwandiko rwo gushyira Asafu, umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo yegereye Ingoro, iby’inkike z’umugi ndetse n’iby’inzu nzabamo. » Umwami arabinyemerera byose, kuko Imana yari kumwe nanjye.
Zaburi ya 136 (137), 1-2, 3, 4-5, 6
R/ Yeruzalemu, ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa, niba ndetse kukuzirikana.
Ku nkombe z’inzuzi z’i Babiloni,
Ni ho twicaraga maze tukarira,
iyo twibukaga Siyoni.
Mu mashami y’imizibaziba yaho,
ni ho twamanikaga inanga zacu.
Ni bwo abari baratwigaruriye,
badusabaga kubaririmbira,
n’abatwicishaga agahato,
bakatwinginga ngo tubabyinire,
bagira bati « Nimuturirimbire akaririmbo k’i Siyoni.»
Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho,
mu gihugu cy’amahanga ?
Yeruzalemu, ningira ubwo nkwibagirwa,
indyo yanjye izumirane !
Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa,
niba ndetse kukuzirikana,
niba ntagize Yeruzalemu,
imena mu binshimisha !
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,57-62
Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati “Nzagukurikira aho uzajya hose.” Yezu aramusubiza ati “Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe.” Yezu abwira undi ati “Nkurikira.” We aramusubiza ati “Reka mbanze njye guhamba data.” Yezu aramubwira ati “Reka abapfu bahambe abapfu babo; naho wowe genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.” Undi na we ati “Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.” Yezu aramusubiza ati “Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.”