Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 28 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 2, 1-11

Nta cyo uzabona wireguza wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese : kuko iyo ucira undi urubanza uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza. Tuzi ko Imana izacira urubanza abagenza batyo ikurikije ukuri. None se muntu ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ubikora, wibwira ko uzasimbuka ute urubanza rw’Imana ? Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze ?
Noneho rero kuko wanangiye umutima wawe ukanga kwicuza, urihunikira uburakari bwa wa munsi w’uburakari Imana izahishura ko ica imanza zitabera, yo izitura buri wese ikurikije ibikorwa bye: ubugingo bw’iteka ku batacogoye mu gukora ikiri cyiza ; bashakashaka ikuzo, icyubahiro n’ukutazapfa ; naho uburakari n’umujinya ku bivumbuye, ntibumve ukuri, bakayoboka inabi. Impagarara n’ishavu birakokama buri mutima w’umuntu ukora ikibi, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki ; naho ikuzo, icyubahiro n’amahoro kuri buri wese ukora icyiza, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. Kuko Imana itareba igihagararo cy’abantu.

Zaburi ya 61 (62), 6-7, 8-9

R/ Imana izahemba buri wese ikurikije ibikorwa bye.

Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine,
kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho.
Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye,
ni yo buhungiro butavogerwa, sinteze guhungabana.

Agakiza kanjye n’ishema ryanjye mbikesha Imana,
ni yo rutare rudahangarwa n’ubuhungiro bwanjye.
Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose,
muyibwire ikibari ku mutima ;
rwose Imana ni yo buhungiro bwacu !

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11, 42-46
Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati «Nimwiyimbire Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! Nimwiyimbire Bafarizayi, mwe mukunda intebe za mbere mu masengero, no kuramukirizwa ku karubanda. Nimwiyimbire ; mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga ; bakazinyura hejuru batabizi ! »
Nuko umwe mu bigishamategeko abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uvuga utyo natwe uba udutuka.» We rero aramusubiza ati « Nimwiyimbire namwe bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki rwanyu kuri iyo mitwaro !»

Publié le