Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 28 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati 5,18-25

Bavandimwe, none rero, niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko.
Ibikorwa by’umubiri birigaragaza : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu Ngoma y’Imana.
Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo. Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari. Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.

Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4bc-6

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

 

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,42-46

Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mukunda intebe za mbere mu masengero, no kuramukirizwa ku karubanda. Nimwiyimbire, mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga; bakazinyura hejuru, batabizi
Nuko umwe mu bigishamategeko abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uvuga utyo, natwe uba udutuka.» We rero aramusubiza ati «Nimwiyimbire namwe, bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki rwanyu kuri iyo mitwaro!
Publié le