Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 29 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi 3,2-12

Ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, ikampishurira ibanga ryayo nk’uko maze kubibandikira muri make. Nimubisoma, muziyumvira ubwanyu ukuntu nacengewe n’ibanga rya Kristu. Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu. None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.
Kandi iyo Nkuru Nziza ni yo nshinzwe kwamamaza ku bw’ingabire Imana yampaye ku buntu no ku bubasha bwayo. Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu, no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose. Bityo, guhera ubu ngubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi, nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu Umwami wacu. Nuko ku bw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye. Ni cyo gituma mbinginga ngo mwoye gucika intege mubitewe n’amagorwa ndimo mbaruhira, kuko ari yo abahesha ishema.

Indirimbo: Izayi 12, 2, 4bcde-5a, 5bc-6

 

Dore Imana, Umukiza wanjye,

ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,

kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,

wambereye agakiza.»

 

«Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,

nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.

Nimuririmbe Uhoraho,

 

kuko yakoze ibintu by’agatangaza,

kandi mubyamamaze mu nsi hose.

Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni,

kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.»

 

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,39-48

Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.» Petero ni ko kumubwira ati «Mwigisha, ni twe uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose?» Nyagasani aramusubiza ati «Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye? Arahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. Naho, uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi, maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu. Uwo mugaragu rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse, azakubitwa nyinshi; naho utazi icyo shebuja ashaka, agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.»
Publié le