Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 2 B, Adiventi

Isomo rya 1: Izayi 40, 25-31

«Ni nde mwangereranya na we ?

Ni nde twaba duhwanye ?» Uwo ni Nyir’ubutagatifu ubivuze.

Nimwubure amaso yanyu murebe:

ni nde waremye biriya binyarumuri mubona,

akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka,

akabihamagara byose mu mazina yabyo ?

Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye,

bigatuma nta na kimwe kibura.

Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti

«Inzira yanjye yihishe Uhoraho,

Imana yayobewe ibyanjye !»

Mbese ntiwari ubizi ? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa ?

Uhoraho ni Imana y’ibihe byose,

yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera.

Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora,

nta buryo wacengera ubwenge bwe.

Umunyantege amuha imbaraga, agakomeza unaniwe.

Abakiri bato bacika intege, bagacogora,

ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose.

Ariko abiringira Uhoraho, bazongera kubona imbaraga:

bazatumbagira mu kirere nka za kagoma,

biruke ubutananirwa; bihute, nta kudohoka !

Zaburi ya 102 (103), 1-2, 3-4, 8.10

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

 

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose;

we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;

 

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara, kandi akagira ibambe.

ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

ntatwihimura akurikije amafuti yacu.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 11,28-30

Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.»

Publié le