Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 3, Adiventi

Isomo rya 1: Izayi 45, 6c-8.18.21b-25

Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho. Mbeshaho urumuri, nkarema umwijima, ntanga amahirwe, ngateza n’amakuba: ni jye Uhoraho ukora ibyo byose. ljuru niritonyange nk’ikime, ibicu bigushe ubutabera, isi nibumbuke maze umukiro usagambe, ubutabera buhere ko buba umumero! Ngibyo ibyo jye Uhoraho nihangiye“. Uhoraho, Umuremyi w’ijuru, we Mana yaremye isi akayitunganya, akayikomeza kandi ntayiremere kuba umurangara, ahubwo kugira ngo iturwe ; avuze atya : Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho. Kandi nta yindi mana ibaho uretse jye. Koko nta yindi mana y’ukuri kandi itanga umukiro ibaho, uretse jyewe jyenyine. Ngaho nimungarukire maze mubone gukizwa, mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi, kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho. Jyewe ubwanjye narabirahiriye, n’ibiturutse mu kanwa kanjye ni ukuri, ijambo ryanjye ntirivuguruzwa : icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kinyirahire kiti «Ubutabera n’ububasha ni iby’Uhoraho wenyine. » Bose bazakorwa n’isoni baze bamugana, abahoze bamurwanya. Ku bw’impuhwe z’Uhoraho, urubyaro rwose rwa Israheli ruzarenganurwa, kandi rusabagizwe n’ ibyishimo.

Zaburi ya 84(85), 9ab.l0, 11-12, 13-14

R/ Ijuru niritonyange nk’ikime, ibicu bigushe ubutabera.

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

Ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

N’intambwe ze zigaragaze inzira.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7, 18b-23

Muri icyo gihe, Yohani Batisita ahamagara babiri mu bigishwa be, abatuma kuri Nyagasani kumubaza bati « Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi ? » Abo bantu basanga Yezu, baramubwira bati: «Yohani Batisita yakudutumyeho ngo : Mbese ni wowe Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi ? » Ubwo Yezu akaba arakiza abarwayi benshi, n’abamugaye, n’abahanzweho na roho mbi, agahumura n’impumyi nyinshi. Nuko arabasubiza ati« Nimugende mubwire Yohani ibyo mwabonye n’ibyo mwumvise : dore impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barahumanurwa, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barabwirwa Inkuru Nziza. Kandi hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye. » 

Publié le