Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 3 gisanzwe, C

Isomo rya 1: 2 Samweli 7,1-17

Ubwo rero umwami atura mu ngoro ye, kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije. Bukeye, umwami abwira umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!» Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.»

Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo : «Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo? Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nagendaga mu ihema ariho ntuye. Ese mu gihe cyose nagendanaga n’Abayisraheli, hari ijambo na rimwe nigeze mbwira umwe mu batware ba Israheli nashyiriyeho kuragira umuryango wanjye Israheli, nti: Kuki mutanyubakiye inzu y’amasederi? None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye. Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi. Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera, mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu. N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. Uwo ni we uzubakira Inzu izina ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose. Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Nakora nabi nzamukosora, muhanishe inkoni nk’abantu, kandi mukubite izitamwica. Ariko imbabazi zanjye ntizizamuvaho, nk’uko nazivanye kuri Sawuli nakuye imbere yawe. Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’» Natani abwira atyo Dawudi, akurikije ayo magambo yose n’iryo bonekerwa ryose.

 

Zaburi ya  88 (89), 4-5, 27-28, 29-30

Nagiranye isezerano n’intore yanjye,

nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti
‘Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,
kandi intebe yawe y’ubwami,
nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.’»
 
We azanyiyambaza, agira ati ‘Uri Data,

uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’
Nanjye nzamugira imfura yanjye,
n’ikirenga mu bami b’isi.
 
Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,

kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.
Ingoma ye nzayikomeza iteka,
n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,1-20

Arongera atangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi cyane bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, mu nyanja, naho abantu bose bari imusozi ku nkombe y’inyanja. Yabigishaga byinshi avugira mu migani, maze mu nyigisho ze akababwira ati «Nimutege amatwi! Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, arazipfukirana, nuko ntizagira icyo zera. Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.» Nuko Yezu aravuga ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»

Igihe bari basigaye bonyine, ba cumi na babiri n’abandi bari kumwe na we, bamusiganuza iby’imigani. Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana, naho bariya bo hanze, byose bibabera urujijo, ‘ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.’ Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose, muzayumva mute?»
Umubibyi, ni Ijambo ry’Imana abiba. Hari rero abari iruhande rw’inzira aho iryo Jambo ribibwa. Bamara kuryumva, ako kanya Sekibi akaza, akabakuramo iryo jambo ryababibwemo. Abandi ni abakirira imbuto nko mu rubuye; iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa. Abandi ni abakirira imbuto nko mu mahwa: bumva Ijambo, ariko imihihibikano y’isi, n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo, ntiryere imbuto na busa. Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»
Publié le