Isomo rya 1: Abanyefezi 6,1-9
Bana, nimwumvire ababyeyi muri Nyagasani, kuko ari byo bikwiye. «Wubahe so na nyoko»; mu mategeko yose ni ryo rya mbere rijyana n’isezerano: «kugira ngo uzagire ihirwe, kandi urambe ku isi». Namwe babyeyi, ntimugakure umutima abana banyu, ahubwo mubarere neza, mubakosore kandi mubagire inama zikomoka kuri Nyagasani.
Bacakara namwe, nimwumvire ba shobuja ba hano ku isi; mujye mububaha kandi mubatinye, nta buryarya ku mutima, nk’aho mwakumviye Kristu ubwe. Ntimugakorere ijisho nk’abashaka gushimisha abantu, ahubwo mugenze nk’abagaragu ba Kristu, baharanira gukora icyo Imana ishaka. Mushishikarire kurangiza ibyo mutegetswe, nk’aho mwaba mukorera Nyagasani, atari abantu mubigirira. Umuntu wese, yaba umucakara, yaba uwigenga, muzi ko icyiza azaba yakoze, azakiturwa na Nyagasani. Namwe ba shebuja, mujye mubagenzereza mutyo, mureke kubakangisha ibihano; muzi neza ko Shebuja wabo n’uwanyu ari mu ijuru, We utarobanura abantu.
Zaburi ya 144(145), 10-11, 12-13ab, 13cd-14
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize!
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe,
bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba,
uko ibisekuruza bigenda bisimburana.
Uhoraho ni mutabeshya,
akaba indahemuka mu byo akora byose.
Uhoraho aramira abagwa bose,
abunamiranye akabaha kwemarara.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13,22-30
Nuko Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. Haza umuntu, aramubaza ati «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?» Nuko arababwira ati «Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. Koko rero, nimuzaba mukiri hanze, igihe nyir’urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti ‘Shobuja, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Sinzi iyo muturuka.’ Ubwo muzatangira kuvuga muti ‘Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.’ We rero azabasubiza ati ‘Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo, mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. Bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.»