Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 31 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 13, 8-10

Bavandimwe, ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi aba yujuje amategeko. Kuko kuvuga ngo « Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi », kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. » Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.

Zaburi ya 111 (112),1-2, 4-5, 8a.9

R/ Imana ikunda umuntu utangana ibyishimo.

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,
agahimbazwa n’amategeko ye !
Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,
ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

Mu gihe cy’umwijima yaka nk’urumuri,
rumurikira abantu b’intagorama.
Koko impuhwe, ineza n’ubutungane, ni byo bimuranga.
Hahirwa umuntu ugira impuhwe kandi akaguriza abandi,
ibintu bye aba abigengana ubutungane.

Umutima we uhora mu gitereko ntagire icyo yikanga,
agira ubuntu, agaha abakene ataziganya ;
ubutungane bwe bugahoraho iteka,
akagendana ishema n’ubwemarare.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14, 25-33

Icyo gihe, Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira arababwira ati «Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza? Aba yanga ko yatangira kubaka agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo “Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza !” Cyangwa se ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri ? Abonye bitamushobokeye yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro. Nuko rero utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.»

Publié le