Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 31 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Abanyafilipi 2,12-18

None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa, kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha. Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya, kugira ngo mube indakemwa n’indahinyuka, mube n’abana b’Imana bazira inenge rwagati mu bantu b’indyarya kandi bararutse, mukamurika muri bo nk’inyenyeri mu kirere, kubera iryo jambo ry’ubugingo mwifitemo. Bityo ku munsi wa Kristu, bizambere ikuzo kuba ntarirukiye ubusa kandi ntaravunikiye ubusa. Kandi n’aho byaba ngombwa ko mena amaraso yanjye, akamishwa ku gitambo no ku ituro ry’ukwemera kwanyu, byanshimisha, kandi nasangira namwe mwese ibyo byishimo. Bityo, namwe nimwishime, kandi muhimbarwe hamwe nanjye.

Zaburi ya 26(27), 1, 4abcd, 13-14

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye.
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari!
Rwose, wiringire Uhoraho!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14,25-32

Ubundi Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira, arababwira ati «Umuntu waza ansanga, atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be, ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza? Aba yanga ko yatangira kubaka, agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza!’
Cyangwa se, ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko, niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri? Abonye bitamushobokeye, yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro.
Publié le