Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 32 gisanzwe

Isomo rya 1: Ubuhanga 6,1-11

Bami rero, nimwumve maze musobanukirwe,

nimujijukirwe, mwe abafite ububasha ku isi yose!

Nimutege amatwi, mwebwe abategeka imbaga,

maze mukiratana ubwinshi bw’ibihugu byanyu!

Ububasha mufite mubukesha Nyagasani,

ubutegetsi mukabuhabwa n’Umusumbabyose,

ari na we uzasuzuma ibikorwa byanyu,

agasesengura imigambi yanyu.

Niba rero mwebwe, bagaragu b’uwo Mwami,

mutaraciye imanza mu butabera,

ntimukurikize amategeko kandi ntimurangize icyo Imana ishaka,

izabagwa gitumo ku buryo buteye ubwoba,

kuko urubanza rukaze rugiye gucirwa abakomeye.

Uworoheje we, agirirwa impuhwe kandi akababarirwa,

ariko abanyabubasha bo bazasuzumwa bikomeye.

Umutegetsi wa bose ntatinya igihagararo cy’umuntu,

nta n’ubwo yita ku bukuru bwe,

kuko uworoheje kimwe n’ukomeye ari we wabaremye,

n’icyo yabageneye kikaba kimwe kuri bose;

nyamara abanyabubasha bo, igenzurwa rikomeye rirabategereje.

Ni mwebwe rero, bategetsi, mbwira,

kugira ngo mbigishe ubuhanga maze mureke kuyoba.

Abazaba bitondeye gukurikiza amategeko matagatifu

bizabaha kubarirwa mu ntungane,

n’abazaba barayasobanukiwe, ababere ikiramiro.

Nuko rero, nimugirire inyota amagambo yanjye,

muyifuze mubishyizeho umwete, bityo muzasobanukirwe.

 

Zaburi ya 81(82), 3-4,6-7

Ahubwo nimurenganure abanyantege nke n’impfubyi,

murengere imbabare n’indushyi;

nimurokore umunyantegenke n’umukene,

mubagobotore mu minwe y’abagome!

Jyewe narivugiye nti ’Muri imana,

kandi mwese muri abana b’Umusumbabyose!

Nyamara, muzapfa kimwe na rubanda,

maze muzashire nk’ikinyamubiri cyose!’»

 

Ivanjili ya Mutagatiu Luka 17, 11-19

Muri icyo gihe, Yezu yari mu rugendo anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu. Ageze mu rusisiro, ababembe cumi baza bamugana bahagarara ahitaruye. Nuko barangurura ijwi bati « Yezu, Mwigisha, tubabarire !» Ababonye arababwira ati « Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.» Bakiri mu nzira barakira. Umwe muri bo abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. Nuko amwikubita imbere yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya. Yezu araterura aravuga ati «Mbese bose ntibakize uko ari icumi ? Abandi icyenda bari hehe ? Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga ?» Nuko aramubwira ati « Haguruka wigendere ; ukwemera kwawe kuragukijije.»