Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 32 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Tito 3,1-7

Jya wibutsa bose ko bagomba kuyoboka abatware n’abategetsi , bakabumvira, bagahora bakereye gukora umurimo mwiza wose, ntibagire uwo batuka, bakirinda kurwana, bakaba abantu bagira neza, bakagaragariza abandi bose ubugwaneza budakemwa. Koko rero natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro, kandi natwe ubwacu tuzirana. Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. Kandi uwo Roho, yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, kugira ngo tube intungane, kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo.

Zaburi ya  22 (23), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye,

 

akanshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye

nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,11-19

Yezu yari mu rugendo, anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu. Ageze mu rusisiro, ababembe cumi baza bamugana, bahagarara ahitaruye. Nuko barangurura ijwi, bati «Yezu, Mwigisha, tubabarire!» Ababonye, arababwira ati «Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.» Bakiri mu nzira barakira. Umwe muri bo, abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. Nuko amwikubita imbere, yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya. Yezu araterura aravuga ati «Mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda bari hehe? Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga?» Nuko aramubwira ati «Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragukijije.»

Publié le