Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 33 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibyahishuwe 4, 1-11

Nyuma y’ibyo ndareba, mbona irembo rikinguye mu ijuru, maze ijwi rimeze nk’iry’akarumbeti nari numvise mbere, rirambwira riti «Zamuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kuba hanyuma y’ibi ngibi.» Ako kanya ntwarwa na Roho w’Imana, maze mbona intebe y’ubwami y’Imana iteretse mu ijuru, kandi ikagira n’Uyicayeho. Uwari uyicayeho yabengeranaga nk’ibuye rya yasipi na sarudoni ; intebe y’ubwami izengurutswe n’umukororombya urabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye. Intebe makumyabiri n’enye zari zikikije intebe y’ubwami, zicayeho Abakambwe makumyabiri na bane bambaye ibyererana, kandi batamirije amakamba ya zahabu ku mutwe wabo. Mu ntebe y’ubwami hasohokaga imirabyo, amajwi, n’inkuba. Amatara arindwi yakiranaga imbere y’intebe y’ubwami, ari zo roho ndwi z’Imana. Imbere y’intebe y’ubwami hakaba inyanja isa n’ikirahure kibonerana. Hagati y’intebe y’ubwami n’ibiyikikije, hari Ibinyabuzima bine , byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu kikagira uruhanga nk’urw’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka. Buri Kinyabuzima muri ibyo uko ari bine cyari gifite amababa atandatu , yuzuyeho amaso imbere n’inyuma . Ntibyahwemaga kuririmba amanywa n’ijoro bigira biti

«Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu !

Ni Nyagasani Imana, Umushoborabyose,

Uwahozeho, Uriho kandi ugiye kuza.»

Uko ibyo Binyabuzima byahaga ikuzo n’icyubahiro kandi binashimira Uwicaye ku ntebe y’ubwami, Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, Abakambwe makumyabiri na bane bari bapfukamye imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, basenga Uriho uko ibihe bizahora bisimburana iteka, bakanaga amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami, bavuga bati «Nyagasani Mana yacu, ukwiriye guharirwa ikuzo, icyubahiro n’ububasha, kuko ari Wowe waremye ibintu byose, washatse ko bibaho, maze biraremwa.»

Zaburi ya  150(151), 1-2, 3-4, 5-6

Alleluya!

Nimusingirize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu,

muyisingirize aho itetse ijabiro!

Nimuyisingirize ibigwi yagize,

muyisingirize ubukuru bwayo butagira imbibi.

Nimuyisingize muvuza akarumbeti,

muyisingize mucuranga inanga n’iningiri.

Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza,

muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi.

Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira,

muyisingize muvuza ibyuma binihira neza.

Ibihumeka byose nibisingize Uhoraho! Alleluya!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,11-19

Mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Yezu yongera kubacira umugani, kuko yari ageze hafi ya Yeruzalemu, kandi hakaba hari abibwiraga ko Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza ako kanya. Nuko aravuga ati «Umuntu w’igikomangoma yagiye mu gihugu cya kure ajyanywe no kwimikwa, byarangira akagaruka. Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, abaha ibiceri cumi bya feza, arababwira ati ’Muzabikoreshe neza bizunguke kugeza igihe nzagarukira.’ Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo ‘Ntidushaka ko uriya atubera umwami!’

Amaze rero kwimikwa, aragaruka, ahamagaza abagaragu yari yarahaye feza ze, kugira ngo amenye icyo buri muntu yungutse. Uwa mbere araza, aravuga ati ‘Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi cumi.’ Umwami aramubwira ati ‘Ni uko, ni uko, mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye inyangamugayo mu bintu bike, uzatwara imigi cumi.’ N’uwa kabiri araza, ati ‘Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi eshanu.’ N’uwo nguwo umwami aramubwira ati ‘Nawe uzatwara imigi itanu.’

Publié le