Isomo rya 1: 2 Abamakabe 7,1.20-31
Bukeye, baza gufata na none abavandimwe barindwi hamwe na nyina, umwami abakubitisha imikwege n’imirya y’ibimasa, ashaka kubahatira kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’amategeko. Nyina ubabyara rero aba agatangaza rwose n’intibagirana, we wabonaga abahungu be barindwi bicirwa umunsi umwe, nyamara akiyumanganya gitwari, kuko yari yiringiye Nyagasani. Yashishikazaga buri wese muri bo mu rurimi rw’abasekuruza be. Uko yakuzuye ibitekerezo bitunganye, akanayoborwa n’ubutwari bwa kigabo, uwo mugore yabwiraga abahungu be, ati «Uko nabasamye sinkuzi; si jye wabagabiye umwuka n’ubugingo, si nanjye watunganyije ingingo za buri wese muri mwe. Ni cyo gituma Umuremyi w’isi, we wahanze muntu akaba n’inkomoko y’ibintu byose, azabagirira impuhwe akabasubiza umwuka n’ubugingo, ubwo mwiyanze ubwanyu kubera urukundo mufitiye Amategeko ye.»
Antiyokusi abyumvise, yibwira ko bamusuzuguye, ndetse akeka ko bamututse. Ni ko guhendahenda umuhererezi wari ukiri muzima, ndetse anamusezeranya mu ndahiro ko azamukungahaza, akadamarara, akazamugira incuti kandi akamushinga imirimo ikomeye naramuka aretse imigenzo y’abasekuruza be. Ariko wa musore ntiyabyitaho, umwami ni ko guhamagaza nyina umubyara, amusaba kumugira inama ngo akunde akize ubuzima bwe. Amaze kumwinginga igihe kirekire, yemera kugira umuhungu we inama. Nuko nyina aramwiyegereza, ari na ko ahema wa mugome, amubwira mu rurimi rw’abasekuruza be, ati «Mwana wanjye, mbabarira jye wagutwaye mu nda amezi cyenda yose, nkakonsa imyaka itatu, nkakugaburira kandi nkakurera kugeza uko ungana uku, ari jye ukwitaho. Ndakwinginze, mwana wanjye, ubura amaso witegereze ijuru n’isi, urebe ibihari byose kandi wibuke ko Imana yabikuye mu busa, ndetse n’abantu akaba ari ko baremwe. Witinya uyu mwicanyi, ahubwo emera upfane ubutwari nk’abavandimwe bawe, kugira ngo igihe cy’imbabazi z’Imana nikigera, nzongere kukubona hamwe na bo.»
Nyina yabaye akirangiza kuvuga, uwo musore atera hejuru, ati «Mbese mutegereje iki? Sinteze kumvira amabwiriza y’umwami, ahubwo numvira Amategeko abasekuruza bacu bahawe na Musa. Naho wowe wahimbye uburyo bwinshi bwo kwicisha urubozo Abahebureyi, ntuzarokoka ibiganza by’Imana.
Zaburi ya 16(17), 1.2b.5-6.8.15
Uhoraho, ndenganura!
Nyumva, wite ku maganya yanjye;
tega amatwi isengesho ryanjye,
ridaturutse mu munwa ubeshya.
Ijisho ryawe rirebe aho ukuri guherereye!
mpamya intambwe mu mayira yawe,
ibirenge byanjye ntibyadandabirana.
Mana yanjye, ndakwiyambaza, kuko unyumva;
ntega amatwi, wumve ibyo nkubwira!
Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe,
umpishe mu gicucu cy’amababa yawe,
Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe;
ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,11-28
Mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Yezu yongera kubacira umugani, kuko yari ageze hafi ya Yeruzalemu, kandi hakaba hari abibwiraga ko Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza ako kanya. Nuko aravuga ati «Umuntu w’igikomangoma yagiye mu gihugu cya kure ajyanywe no kwimikwa, byarangira akagaruka. Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, abaha ibiceri cumi bya feza, arababwira ati ‘Muzabikoreshe neza bizunguke kugeza igihe nzagarukira.’ Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo ‘Ntidushaka ko uriya atubera umwami!’
Amaze rero kwimikwa, aragaruka, ahamagaza abagaragu yari yarahaye feza ze, kugira ngo amenye icyo buri muntu yungutse. Uwa mbere araza, aravuga ati ‘Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi cumi.’ Umwami aramubwira ati ‘Ni uko, ni uko, mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye inyangamugayo mu bintu bike, uzatwara imigi cumi.’ N’uwa kabiri araza, ati ‘Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi eshanu.’ N’uwo nguwo umwami aramubwira ati ‘Nawe uzatwara imigi itanu.’
Undi na we araza, ati ‘Nyagasani, dore ifeza yawe, nayibitse neza mu gitambaro. Koko naragutinye, kuko uri umunyamwaga: utwara ibyo utabitse, ugasarura aho utabibye.’ Umwami aramusubiza ati ‘Amagambo yawe umaze kwivugira ni yo ngiye kukuziza, wa mugaragu mubi we! Wari uzi ko ndi umunyamwaga, ntwara ibyo ntabitse, ngasarura ibyo ntabibye. Wabujijwe n’iki gushyira feza yanjye mu isanduku y’ububiko, ngo ningaruka uyimpane n’inyungu yayo?’ Nuko abwira abari aho, ati ‘Nimumwake ifeza ye, maze muyihe uzifite ari icumi.’ Baramubwira bati ‘Nyagasani, ko afite se nyine icumi!’ Umwami arabasubiza ati ‘Ndabibabwiye: ufite wese bazamwongerera, naho ufite ubusa bazamwambura n’utwo yari atunze. Naho abanzi banjye banze ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’»
Yezu amaze kuvuga ibyo abarangaza imbere, azamuka agana i Yeruzalemu.