Isomo rya 1: Ibyahishuwe 3,1-6.14-22
Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Saridi, uti «Wa Wundi ufite roho ndwi z’Imana n’inyenyeri ndwi, aravuga ati ‘Nzi neza ibikorwa byawe: bavuga ko uri muzima, nyamara warapfuye. Ba maso, kandi ukomeze abasigaye benda gupfa, kuko nasanze ibikorwa byawe bitaboneye imbere y’Imana yanjye. Ibuka rero ibyo wahawe n’ibyo wumvise, ubikomereho kandi wisubireho. Naho niba utabaye maso, ngiye kuza nk’umujura, kandi ntuzamenya igihe nzazira ngutunguye. Nyamara aho i Saridi, uhafite abantu bakeya batanduje imyambaro yabo; abo ni bo tuzajyana bambaye imyambaro yererana, kuko babikwiriye. Bityo, uzatsinda na we azambara imyambaro yererana ; sinzasibanganya izina rye mu gitabo cy’ubugingo, kandi nzamwishingira imbere ya Data n’imbere y’abamalayika be.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.» Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Lawodiseya, uti «Amen, Umuhamya udahemuka kandi nyakuri, Ishingiro ry’ibyaremwe n’Imana, aravuga ati ‘Nzi neza ibikorwa byawe: ntukonje kandi ntunashyushye. Iyaba nibura wari ukonje cyangwa se ushyushye! None rero ubwo uri akazuyazi, ukaba udakonje kandi udashyushye, ngiye kukuruka uve mu kanwa kanjye. Kubera ko wibwira uti ’Ndi umukire, ndakungahaye nta cyo nkennye’, maze ntumenye ko uri umunyabyago, imbabare, umukene, impumyi n’umutumbuze, jye nkugiriye inama yo kumpahaho zahabu yayungurujwe umuriro kugira ngo wikungahaze, umpaheho n’imyambaro yererana kugira ngo wambare, maze ubwambure bwawe bwoye kugaragara; ugure n’umuti wo gusiga ku maso yawe, maze wongere ubone. Jyeweho, abo nkunda ndabacyaha kandi nkabakosora. None rero, shishikara kandi wisubireho! Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye. Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’ Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»
Zaburi ya 14(15), 1a.2, 3bc-4ab, 4d.5
Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe,
Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,
agakurikiza ubutabera,
kandi akavugisha ukuri k’umutima we.
Ntagirire abandi nabi,
cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.
Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,
maze akubaha abatinya Uhoraho;
Nta bwo yivuguruza.
Iyo agurije undi, ntamutegaho urwunguko,
ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.
Ugenza atyo wese, azahora ari indatsimburwa.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19, 1-10
Yezu ageze i Yeriko, yahuranya umugi. Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abasoresha, akaba umukungu. Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora, kubera imbaga y’abantu, kandi akaba yari mugufi. Arirukanka, abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu , agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho. Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati «Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi.» Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo. Ababibonye bose barijujuta, baravuga bati «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.» Yezu ni ko kuvuga ati «Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu . Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.»