Isomo rya 1: Daniyeli 5, 1-6.13-14.16-17.23-28
Umwami Balitazari akora umunsi mukuru ukomeye, azimanira abatware be bageraga ku gihumbi maze anywera divayi imbere yabo. Ngo amare gusoma kuri divayi, umwami Balitazari ategeka kuzana ibikombe bya zahabu n’ibya feza, se Nebukadinetsari yari yarasahuye mu Ngoro y’i Yeruzalemu, kugira ngo abinyweshe we n’abatware be, hamwe n’inshoreke ze n’abaririmbyikazi be. Nuko bazana ibyo bikombe bya zahabu n’ibya feza byasahuwe mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, maze umwami n’abatware be, inshoreke ze n’abaririmbyikazi be, babinyweramo. Nuko banywa divayi ari na ko basingiza ibigirwamana bikozwe muri zahabu no muri feza, mu muringa no mu cyuma, mu biti no mu mabuye.
Indirimbo ya Daniyeli 3, 62, 63, 64, 65, 66, 67
Zuba n’ukwezi, nimusingize Nyagasani,
nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.
Nyenyeri zo mu kirere, nimusingize Nyagasani,
nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.
Imvura n’ikime, nimusingize Nyagasani,
nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.
Miyaga mwese, nimusingize Nyagasani,
nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.
Muriro n’icyocyere, nimusingize Nyagasani,
nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.
Bukonje n’ubushyuhe, nimusingize Nyagasani,
nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,12-19
Yezu abwira abigishwa be iby’ihindukira rye; arababwira ati « Bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu! »