Isomo rya 1: Abahebureyi 12, 4-7.11-15
Bavandimwe, ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo, kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo «Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.» Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi lmana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. (Ni yo mpamvu handitswe ngo) « Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega; kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse», kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira. Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana. Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo, maze ikanduza imbaga yose.
Zaburi ya 102(103),1-2,13-14, 17-18a
R/Impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya, ubuziraherezo.
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye
Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,
Ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;
koko azi neza icyo twabumbwemo,
akibuka ko turi umukungugu.
Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya,
kuva iteka kuzageza iteka ryose,
n’ubutabera bwe bugahora ku bana
no ku buzukuru b’abakomeza lsezerano rye.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6, 1-6
Muri icyo gihe, Yezu ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya ; akaba umuvandimwe wa Yakobo na Yozeto, na Yuda na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.» Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. Maze atangazwa no kutemera kwabo. Yazengurukaga insisiro zihegereye yigisha.