Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 5 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 2, 4b-9.15-17

Umunsi Uhoraho Imana ahanga ijuru n’isi, ku isi nta n’agahuru ko mu gasozi kaharangwaga, nta n’icyatsi cyari cyakamera ku misozi, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka. Ariko isoko yapfupfunukaga mu kuzimu ikabobeza hejuru y’ubutaka hose. Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima. Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba. Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. Uhoraho Imana ashyira Muntu mu busitani bwa Edeni, ngo abuhinge kandi aburinde. Nuko Uhoraho Imana ategeka Muntu ati «Igiti cyose cyo muri ubu busitani, ushobora kukiryaho; ariko igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi waramutse ukiriyeho uzapfa nta kabuza.»

Zaburi 103(104), 1-2a,27-28, 29bc-30

R/ Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!

Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,

wambaye urumuri nk’igishura.

 

Byose ni wowe byiringira,

biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye.

Urabiha bikayoragura,

wabumbura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.

Wabivanamo umwuka byahwera,

Bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7,14-23

Muri icyo gihe, Yezu yongera guhamagara rubanda, arababwira ati «Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Ufite amatwi yo kumva niyumve!» Amaze kwinjira mu nzu yitaruye rubanda, abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. Arabasubiza ati «Namwe mubuze ubwenge bigeze aho? Ntimwumva se ko nta kintu na kimwe cyinjira mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya, kuko kitinjira mu mutima we, ahubwo kijya mu nda, kigasohoka kijya gutabwa mu rwobo.» Bityo yemeza ko ibiribwa byose bidahumanya. Arongera ati «Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. Kuko mu mutima w’abantu ari ho haturuka ,imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasin’amafuti. Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.» 

Publié le