Isomo rya 1: Mwene Siraki 36, 1.4-5a.10-17
Tubabarire witegereze, Mutegetsi, Mana ya byose, maze amahanga yose uyasakazemo igitinyiro cyawe, kugira ngo bamenye nk’uko natwe twamenye, ko nta Mana yindi ibaho itari wowe, Uhoraho. Erekana ibimenyetso bishya, ukore ibindi bitangaza. Korakoranya imiryango yose ya Yakobo, uyisubize umurage wabo nk’uko byari bimeze mbere. Uhoraho, babarira umuryango witiriwe izina ryawe, ari wo lsraheli wigiriye nk’uburiza bwawe. Girira impuhwe Yeruzalemu, umurwa wawe mutagatifu, yo wahisemo ngo uyigire uburuhukiro bwawe. Kwiza muri Siyoni ibigwi by’ibikorwa byawe byahebuje umuryango wawe uwusesekazeho ikuzo ryawe. Rwanirira abo wagize aba mbere mu biremwa byawe, wuzuze ibyahanuwe mu izina ryawe. Uzahembe abakwizeye, n’abahanuzi bawe babe abanyakuri. Uhoraho, umva isengesho ry’abagutakambira, ukurikije umugisha Aroni yahaye umuryango wawe, bityo abatuye isi bose bamenye ko uri Uhoraho, ukaba n’lmana.
Zaburi ya 78 (79), 8,9,11,13
R/Nyagasani, utugaragarize urumuri dukesha imbabazi zawe.
Ntuduhore ibicurnuro by’abasekuruza bacu,
udusanganize bwangu impuhwe zawe,
Kuko tugeze ahaga!
Dutabare Mana y’agakiza kacu,
Ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;
Turokore maze utubabarire ibyaha byacu,
Ugiriye izina ryawe.
Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye;
wowe ufite ubushobozi,
umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.
Naho twebwe, umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,
Tuzakuririmbire ibisingizo iteka,
mu mbyaro zose twamamaze ikuzo ryawe.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,32-45
Muri icyo gihe, abigishwa bari mu nzira bazamuka bajya i Yeruzalemu, Yezu abarangaje imbere. Bari bahagaritse umutima, n’abari babakurikiye bari bafite ubwoba. Yongera kwihererana ba Cumi na babiri iruhande rwe, ababwira ibigiye kumubaho ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, kandi Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko; bazamucira urubanza rwo gupfa, maze bamugabize abanyamahanga. Bazamushinyagurira, bamuvunderezeho amacandwe, bamukubite, bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azuke.» Nuko Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi, begera Yezu baramubwira bati «Mwigisha, turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba.» Arababaza ati «Murashaka ko mbakorera iki?» Baramusubiza bati «Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.» Yezu arababwira ati «Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?» Baramusubiza bati «Turabishobora!»Yezu arababwira ati«Koko inkongoro nzanyweraho muzayinywesha, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga bizahabwa ababigenewe.» Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere yihindure umucakara wa bose. Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.»