Isomo rya 1: 1 Samweli 3,1-10.19-21; 4,1a
Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho ari kumwe na Heli. Muri iyo minsi Ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe, kubonekerwa ntibyabagaho kenshi.
Uwo munsi Heli yari aryamye mu mwanya we usanzwe. Amaso ye yari atangiye guhunyeza; ntiyari agishoboye kubona neza. Itara ry’Imana ryari ritarazima, Samweli akaba aryamye mu Ngoro y’Uhoraho, hafi y’Ubushyinguro bw’Imana. Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati «Karame!» Yirukanka asanga Heli, ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Ajya kuryama. Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Samweli yari ataramenya Uhoraho; Ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira. Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana. Heli abwira Samweli, ati «Subira kwiryamira. Naguhamagara, umubwire uti ‘Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva.’» Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe.
Uhoraho na none araza, ahamagara nka mbere, ati «Samweli, Samweli!» Samweli ati «Vuga, umugaragu wawe arumva.» Samweli arakura. Uhoraho yari kumwe nawe, kandi ntiyatuma hagira ijambo rye na rimwe riba impfabusa. Israheli yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, imenya ko Samweli yemeweho kuba umuhanuzi w’Uhoraho. Uhoraho akomeza kubonekera i Silo. Koko rero, Uhoraho yigaragarizaga Samweli i Silo, akamuvugisha. Kandi ijambo rya Samweli ryakirwaga n’Abayisraheli bose.
Zaburi ya 39 (40), 2abc.5ab, 7-8a, 8b-9, 10
Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;
nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.
Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho,
ntashyire hamwe n’abagomeramana,
Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,
ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,
ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!
Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.
Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,
maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»
Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;
ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,
sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,29-39
Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohani. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira. Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we. Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. Bamubonye, baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.» We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye.» Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.