Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 1 B gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 2,14-18

None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi, maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose. Koko ntiyaje atabaye abamalayika, ahubwo yaje atabaye inkomoko y’Abrahamu. Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga. Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa.

Zaburi ya 104 (105), 1-2, 3-4, 6-7, 8-9

Alleluya!

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,

nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga;

nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze;

nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be!

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

rya sezerano yagiranye na Abrahamu,

akarisubiriramo Izaki mu ndahiro.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,29-39

Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohani. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira. Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we.Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. Bamubonye, baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.» We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.

Publié le