Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 34 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibyahishuwe 22,1-7

Hanyuma anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo yaboneranaga nk’ikirahure, rwavubukaga ku ntebe y’ubwami y’Imana no ku ya Ntama. Rwagati mu kibuga cy’umurwa no hagati y’amashami abiri y’uruzi, hari igiti cy’ubugingo, kikagira imisaruro cumi n’ibiri, buri kwezi kikera imbuto, kandi amababi yacyo agakiza amahanga. Umuvumo ntuzongera kubaho ukundi. Intebe y’ubwami y’Imana n’iya Ntama bizahora muri uwo murwa, n’abagaragu bayo bayisenge. Bazahora barangamiye uruhanga rwayo, n’izina ryayo ribe ku gahanga kabo. Nta joro rizongera kubaho ukundi, kandi nta n’uzakenera urumuri rw’ifumba cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azasakaza urumuri rwe kuri bo, maze bakazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.
Hanyuma arambwira ati «Aya magambo ni imvaho kandi akwiriye kwizerwa; kuko Nyagasani, Imana yabwirije abahanuzi, yohereje umumalayika wayo kugira ngo yereke abagaragu be ibigomba kuzaba bidatinze. Ngaha rero ndaje bidatinze! Hahirwa abakurikiza amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo.»

Zaburi ya 94 (95), 1-2, 3-5, 6-7

Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe Urutare rudukiza;

tumuhinguke imbere tumurata,

tumuririmbire ibisingizo.

 

Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange,

ni Umwami w’igihangange, asumba imana zose.

Ni we ufashe imizi y’isi mu kiganza cye,

maze akagenga n’impinga z’imisozi.

Inyanja ni iye, ni we wayiremye,

n’ubutaka bwumutse bwabumbwe n’ibiganza bye.

 

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka  21,34-36

Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.»
Publié le