Amasomo yo ku wa kabiri – Icya 1 cy’Igisibo

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 55,10-11

Nanone kandi, nk’uko umvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga, ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye: ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye.

Zaburi ya 33(34), 4-5, 6-7, 16-17, 18-19

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.
Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.

Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,

amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.
Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,
kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.
Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,
maze akazikiza amagorwa yazo yose.
Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,
akaramira abafite umutima wihebye.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6,7-15

Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye, na mbere y’uko mukimusaba. Mwebwe rero mujye musenga, mugira muti:

Dawe uri mu ijuru,

izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe nibuze,

icyo ushaka gikorwe mu nsi

nk’uko gikorwa mu ijuru.

Ifunguro ridutunga uriduhe none.

Utubabarire ibicumuro byacu,

nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

Ntudutererane mu bitwoshya,

ahubwo udukize ikibi.

Koko, nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu.

Publié le