Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 1 gisanzwe, mbangikane

Isomo rya 1: 1 Samweli 1,9-20

Bamaze kurira no kunywera aho i Silo, Ana arahaguruka. Umuherezabitambo Heli akaba yicaye ku ntebe, ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho. Ana ashenguwe n’ishavu, asengana Uhoraho amarira menshi. Nuko agira iri sezerano, ati «Uhoraho, Mushoborabyose, ukunze ukita ku kababaro k’umuja wawe, ukanyibuka, ntutererane umuja wawe, maze umuja wawe ukamuha agahungu, nazakegurira Uhoraho mu buzima bwako bwose, n’urwogosho ntiruzakagere ku mutwe.»
Amara umwanya muremure imbere y’Uhoraho asenga. Ubwo Heli yitegerezaga umunwa we. Ana yavugiraga mu mutima we: iminwa ye yonyine ni yo yanyeganyegaga; ijwi rye ntiryumvikanaga . Heli agira ngo uwo mugore yasinze, maze aramubwira ati «Urasinda na ryari? Jya kuryamisha divayi yawe!» Ana aramusubiza ati «Shobuja, nta divayi nanyoye, nta n’igisindisha na busa, ahubwo ndi umugore ushenguwe n’ishavu. Gusa, naganyiraga Uhoraho. Wikwibwira ko umuja wawe ari umupfu; ahubwo ni ishavu n’agahinda byandenze bituma nivugisha kugeza magingo aya.» Heli aramusubiza ati «Genda amahoro kandi Imana ya Israheli iguhe icyo wayisabye!» Ana aramusubiza ati «Umuja wawe arakuronkereho umugisha!» Umugore aragenda, ararya, maze mu maso ye harakenkemuka.
Babyuka mu gitondo cya kare bunamira Uhoraho; nuko bataha iwabo i Rama. Elikana aryamana n’umugore we Ana, nuko Uhoraho yibuka Ana.
Nuko rero igihe kigeze, Ana wari utwite abyara umuhungu. Amwita Samweli , agira ati «Kuko namusabye Uhoraho.»

Indirimbo: 1 Samweli 2,1.4-5.6-7.8abcd.

«Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho
n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye.
Ntinyutse kwihimura abanzi banjye, nejerejwe n’uko wabatsinze.

Umuheto w’intwari uravunitse,
naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga.
Abari bijuse baraca incuro,
naho abari bashonje baradamaraye.
Umugore w’ingumba yabyaye karindwi,
naho uwari yishimye abana aragumbaha.

Uhoraho arica kandi akabeshaho,
yohereza ikuzimu kandi akavanayo.
Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza,
acisha bugufi, akanakuza.

Avana umutindi mu mukungugu,
agakura umukene mu mwanda,
kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma,
kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro.
Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho;
kandi akaba ari zo yayiteretseho.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,21-28.

Bagera i Kafarinawumu . Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo.
Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti «Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana .» Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!» Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.

Publié le