Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 10 gisanzwe

Isomo rya 1: 2 Abanyakorinti 1,18-22
Imana irandeba: ibyo nababwiye sinari ngambiriye guhita mbihindagura. Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa! Ku buryo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we «yego», natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti «Amen». Ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye.

Zaburi 118(119),129.130.131.132.133.135
Amategeko yawe ni agatangaza,
ni cyo gituma umutima wanjye uyakomeyeho.

Guhishura amagambo yawe ni urumuri,
abiyoroshya akabaha ubwenge.

Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure,
kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.

Hindukira undebe maze ungirire ibambe,
nk’uko wabiteganyirije abagukunda.

Intambwe zanjye uzikomereshe amategeko yawe,
ntureke ubukozi bw’ibibi bunyigarurira.

Umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe,
kandi unyigishe amategeko yawe.

Ivanjili ya Mutagatifu  Matayo 5,13-16

Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu. Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi nticyihishira. Kandi nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose. Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru.

Publié le