Isomo rya 1: 2 Abanyakorinti 8,1-9
Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya. N’ubwo bari mu ruhuri rw’amagorwa y’ibigeragezo, hakubitiyeho ubukene bukabije, ariko kandi bari no mu byishimo byinshi, ibyo byabateye kugira ubuntu cyane. Nanjye ndahamya ko batanze ku bwende bwabo, ndetse birenze uko bashoboye. Ahubwo banyingingiraga kubareka ngo bagire uruhare ku mfashanyo yagenewe abatagatifujwe (bo muri Yudeya). Baritanze, biyegurira Imana natwe baratwiha, birenze ndetse uko twari tubyizeye, nk’uko Imana yabishatse. Ni cyo cyatumye nsaba Tito nshishikaye ngo akomeze iwanyu icyo gikorwa yabatangiyemo cyo kugira ubuntu.
Kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. Simbibahayemo itegeko, ahubwo ndabamenyesha imyifatire y’ahandi, mukurizeho kugaragaza ukuri k’urukundo rwanyu. Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.
Zaburi ya 145(146),2.5-6.7.8-9a
Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose,
ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.
Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,
maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye!
We Muremyi w’ijuru n’isi,
inyanja n’ibiyirimo byose,
akaba mudahemuka iteka ryose,
akarenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati.
Uhoraho abohora imfungwa,
Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho agakunda ab’intungane.
Uhoraho arengera abavamahanga,
agashyigikira impfubyi n’umupfakazi.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,43-48
Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe .’ Jyeweho ndababwira ngo ’Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza? Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza? Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.