Isomo rya 1: Intangiriro 19, 15-29
Igihe kimwe nijoro, abantu bo mu mugi wa Sodoma bagabye igitero ku bagenzi babiri bari baje kwa Loti (abo bagenzi bari abamalayika). Umuseke ukebye abo bamalayika batota Loti bati «Haguruka n’umugore wawe n’abakobwa bawe babiri bari hano, kugira ngo ejo mutazavaho muzira ibyaha by’uyu mugi.» Agishidikanya, abamalayika babafata ukuboko we n’umugore we, n’abakobwa be uko ari babiri, nuko barabasohokana kuko Uhoraho yari yamugiriye impuhwe. Babagejeje hanze baramubwira bati « Kiza amagara yawe ! Nturebe inyuma, ntugire aho uhagarara muri iki kibaya cyose. Uhungire mu misozi udapfa.» Loti arababwira ati « Oya, Nyagasani ! Dore jyewe umugaragu wawe nagize ubutoni mu maso yawe, kandi wangiriye ineza ikomeye, ukiza amagara yanjye. Ariko sinashobora guhunga ngo ngere kuri uriya musozi, icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. Dore kariya kadugudu ureba kari hafi bihagije kugira ngo nkageremo ; ni kanzinya cyane, reka abe ari ho mpungira maze mbeho !» Undi ati « Nongeye kukugirira ubuntu, sinsenya kariya kadugudu uvuze. Ngaho rero ihute uhungireyo. Kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo » Ni cyo cyatumye ako kadugudu bakita Sowari (ari byo kuvuga kanzinya). Izuba ryarashe Loti ageze i Sowari. Nuko Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora imvura y’umuriro uvanze n’ubumara, biturutse ku ijuru no kuri Uhoraho. Atsemba iyo migi yombi n’ikibaya cyose ; atsemba abaturage b’iyo migi, n’ibimera byose ku butaka birakongoka. Umugore wa Loti aza kureba inyuma, ahita ahinduka igishyinga cy’umunyu. Abrahamu azindukira aho yari yaraye ahagaze imbere y’Uhoraho. Yerekeza amaso kuri Sodoma na Gomora, kuri cya kibaya ; abona umwotsi ucucumuka mu butaka nk’uva mu itanura. Nguko rero uko lmana yibutse Abrahamu ikavana Loti mu byago, igihe irimbuye imigi y’akarere Loti yari atuyemo.
Zaburi ya 25(26);2-3,9-10,11-12
R/ Uhoraho, urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye.
Uhoraho, nsuzuma ndetse nushaka ungerageze,
maze usukure ubura bwanjye n’umutima wanjye;
urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye,
kandi nkagenda nkurikiye ukuri kwawe.
None rero ntunshyire mu rwego rumwe n’abanyabyaha,
cyangwa ngo unshyire hamwe n’abantu b’abicanyi.
Dore ibiganza byabo birarangwa n’ishyano bakoze,
n’ukuboko kwabo kw’indyo gucigatiye za ruswa.
Naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka;
Uhoraho, nkiza ungirire ibambe.
Ikirenge cyanjye gihora gishinze ahantu hategamye,
Ngasingiriza Uhoraho mu materaniro.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8, 23-27
Muri icyo gihe, Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato. Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye. Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Nyagasani, dutabare turashize ! » Arababwira ati « Muratinya iki, mwa bemera gato mwe ? » Hanyuma arahaguruka ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane. Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati « Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira ! »