Isomo rya 1: Intangiriro 32, 23-32
Iryo joro Yakobo arahaguruka, ahagurukana n’abagore be uko ari babiri, n’abaja be uko ari babiri, ntiyasiga abana be cumi n’umwe; nuka yambuka umugezi wa Yaboki. Arabambutsa bose, yambutsa n’ibyo yari atunze byose. Yakobo asigara aho wenyine. Haza umugabo akirana na we kugeza mu museke. Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana. Wa mugabo aramubwira ati « Ndekura ngende, dore umuseke urakebye. » Yakobo ati «Sinkurekura utampaye umugisha.» Undi aramubaza ati « Witwa nde? » Ati « Nitwa Yakobo.» Undi ati « Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo lsraheli, kuko wakiranye n’lmana n’abantu kandi ugatsinda.» Yakobo aramubwira ati « Ndakwinginze, mpishurira izina ryawe.» Undi ati “lzina ryanjye urarimbariza iki?” Nuko amuha umugisha, awumuhera aho ngaho. Aho hantu Yakobo ahita Panuweli (bisobanura ngo ‘Mu maso y’Imana’), agira ati “Kuko nahaboneye Imana rnu maso, nkarenga nkabaho.” lzuba ryarashe arenga Panuweli, agenda acumbagira itako.
Zaburi ya 16(17), 1a.2, 3, 4b-5, 7, 8b.15
R/ Nyagasani, igihe kizaza maze tuzabone ikuzo ryawe.
Uhoraho, ndenganura !
Ba ari wowe uncira urubanza,
ijisho ryawe rirebe aho ukuri guherereye !
Wasuzumye umutima wanjye,
ungenzura nijoro ndetse urangerageza,
ntiwagira ikibi unsangana :
ururimi rwanjye narurinze gucumura.
Nakomeje kunyura mu nzira wategetse,
mpamya intambwe mu mayira yawe,
ibirenge byanjye ntibyadandabirana.
Garagaza impuhwe zawe zahebuje,
wowe ukiza abiringira ububasha bwawe,
bagahonoka batyo abahagurukiye kubarwanya.
Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.
Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe ;
ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9, 32-38
Muri icyo gihe, bazanira Yezu umuntu wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuba ikiragi. Roho mbi imaze kwirukanwa, icyo kiragi kiravuga. Rubanda baratangara bati «Nta bintu nk’ibi byigeze biboneka muri Israheli!» Abafarizayi bo baravuga bati «Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.» Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. Abonye iyo mbaga y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba. Nuko abwira abigishwa be ati « Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye. »