Amasomo yo ku wa kabiri, icya 16 gisanzwe

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 14, 21-31; 15, 1

Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba. Inyanja irakama; amazi yayo yigabanyamo kabiri, ku buryo Abayisraheli bagendaga ku maguru mu ngeri y’inyanja, naho amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. Nuko Abanyamisiri babirukaho, amafarasi yose ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abanyamafarasi be bashoka mu nyanja nyirizina babakurikiye.

Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri ; abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati « Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri ! » Nuko Uhoraho abwira Musa ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo ! » Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja ; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja. Amazi asubiranye atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli ; ntihagira n’umwe ucika ku icumu. Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo.

Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri ; maze Abayisraheli babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo. Abayisraheli babona ukuntu Uhoraho yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye ; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhoraho na Musa umugaragu we. Nuko Musa hamwe n’Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo bavuga bati

Indirimbo: Iyimukamisiri 15, 8, 6b.10, 13.17b

 R/ Turaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo!

Wahumekeye mu mazuru yawe maze amazi arakorana,

imivumba ihagarara nk’ikirundo,

Imihengeri yemarara mu nyanja nyirizina.

 

Indyo yawe Uhoraho, yajanjaguye umwanzi ;

wabyukije umuyaga wawe maze inyanja irabatwikira,

Barokera nk’ibuye ry’icyuma mu ngeri y’amazi !

 

Wabaye indahemuka uyobora imbaga wironkeye,

ku bubasha bwawe uyerekeza mu Ngoro yawe ntagatifu,

ahantu wigiriye ikibanza cyawe, Uhoraho.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 12, 46-50

Muri icyo gihe, Yezu akibwira rubanda, nyina n’abavandimwe be baba bari hanze bashaka kugira icyo bamubwira. ( Nuko umuntu aramubwira ati « Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana. ») Yezu asubiza uwari ubimubwiye ati « Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni ba nde? » Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be ati «Dore Mama n’abavandimwe banjye ! Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.»

Publié le