Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 18 gisanzwe

Isomo rya 1: Ibarura 12, 1-13

Muri iyo munsi, Miriyamu na Aroni banegura Musa ko yashatse umugore w’umunyekushi. Baribazaga bati «Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine ? Twebweho ntiyatuvugishije? » Nuko Uhoraho arabumva. Musa yari umugabo uzi kwiyoroshya, nta muntu n’umwe ku isi wamurushaga kwicisha bugufi.

Uhoraho atungura Musa, Aroni na Miriyamu arababwira ati « Mwese uko muri batatu mujye ku ihema ry’ibonaniro. » Nuko bose uko ari batatu bajya ku ihema ry’ibonaniro. Uhoraho amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara ku muryango w’ihema ry’ibonaniro maze ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi bigira imbere ye. Arababwira ati «Nimwumve neza amagambo yanjye : Niba muri mwe harimo umuhanuzi ni uko jyewe Uhoraho mubonekera nkamwibwira, cyangwa nkamuvugisha mu nzozi. Nta bwo rero ari nk’uko ngenzereza umugaragu wanjye Musa; we ni umugabo w’inkoramutima nashinze umuryango wanjye wose. Muvugisha imbonankubone bitari mu marenga, nkamwiyereka. Bityo akabona ishusho y’Uhoraho. None se mutinyutse mute kunegura umugaragu wanjye Musa? »

Uhoraho arabarakarira cyane maze aragenda. Agacu karazimira hejuru y’ihema ry’ibonaniro, naho Miriyamu we aba yasheshe ibibembe byererana nk’urubura. Aroni arahindukira areba Miriyamu asanga yafashwe n’ibibembe. Abwira Musa ati «Shobuja, ndakwinginze widushyiraho ingaruka z’icyaha twakoze, dusanzwe turi abapfu, tukaba n’abanyabyaha ! Ndagusabye Miriyamu ye guhinduka nk’umwana wapfuye akivuka, agasohoka mu nda ya nyina umubiri we waraboze igihande kimwe!» Musa atakambira Uhoraho agira ati « Mana, gira impuhwe umukize !»

Zaburi ya 50(51) 3-4, 5-6ab,12-13

 R/ Nyagasani, tugirire imbabazi kuko twagucumuyeho.

 Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere.

Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

maze ikibi wanga mba aricyo nkora.

 

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

 Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 14,22-36

Nuko Yezu aherako ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, igihe agisezerera rubanda. Amaze kubasezerera, azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Umugoroba ukuba ari wenyine. Naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buhungabanywa n’imivumba, kuko umuyaga wabuturukaga imbere. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. Abigishwa babonye agenda hejuru y’inyanja, bakuka umutima, bati «Ni Baringa!» Bashya ubwoba, ni ko kuvuza induru. Ako kanya Yezu arababwira, ati «Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!» Petero ni ko kumusubiza ati «Nyagasani, niba ari wowe, tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi.» Yezu ati «Ngwino.» Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu. Ariko abonye ko umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atera hejuru ati «Nyagasani, nkiza!» Ako kanya Yezu arambura ukuboko, aramusingira, ati «Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?» Nuko bageze mu bwato, umuyaga urahosha. Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati «Koko uri Umwana w’Imana!»

Bamaze kwambuka, bagera mu karere ka Genezareti. Abantu b’aho bamumenye, bakwiza inkuru muri ako karere kose; ni ko kumuzanira abarwayi babo bose. Baramwinginga ngo abareke bakore ku ncunda z’igishura cye gusa, nuko abazikozeho bose bagakira.

Publié le