Amasomo yo ku wa kabiri, icya 19 gisanzwe

Isomo rya 1: Ivugururamategeko 31,1-8

Nuko Musa araza nanone abwira Abayisraheli bose aya magambo. Aterura avuga ati «Ubu ngubu maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse; sinkibasha gukubita hirya no hino, kandi Uhoraho yaranyibwiriye ati ‘Nta bwo uzambuka Yorudani iyi ureba!’ Uhoraho Imana yanyu ubwe ni we uzambuka akurangaje imbere, ni we uzatsemba ariya mahanga akuri imbere, ayanyage ibyo atunze. Kandi Yozuwe ni we uzambuka akurangaje imbere nk’uko Uhoraho yabivuze. Uhoraho azagirira ayo mahanga ibyo yagiriye Sihoni na Ogi, abami b’Abahemori, hamwe n’ibihugu byabo: yarabirimbuye! Uhoraho azayabarekurira, namwe muzayagirire bya bindi nabategetse byose. Nimukomere kandi mube intwari, ntimuzashye ubwoba ngo muhinde umushyitsi imbere yabo, kuko Uhoraho Imana yawe ubwe agendana nawe. Ntazaguharurukwa, ntazagutererana.» Hanyuma Musa ahamagara Yozuwe, amubwirira imbere y’Abayisraheli bose ati «Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzinjirana n’aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiye abasokuruza babo ko azakibaha; ni wowe uzatuma bigarurira icyo gihugu. Uhoraho ubwe ni we ukugenda imbere, azaba ari kumwe nawe; ntazaguharurukwa, ntazagutererana. Wigira ubwoba, ntucike intege.»

Indirimbo: Ivugururamategeko 32, 3-4ab, 7, 8, 9.12

Kuko ngiye kwamamaza izina ry’Uhoraho.

Nimwemere ko Imana yacu ari indahangarwa.

Ni urutare, ibyo akora biba bitunganye rwose,

uburyo bwe bwose buraboneye.

Ibuka ibihe bya kera,

uzirikane imyaka yagiye isimburana,

kuva mu gisekuru ukagera mu kindi.

Baza so, azabigutekerereza,

baza abakuru bo muri mwe, bazabikubwira:

Igihe Musumbabyose yahaga amahanga iminani agenewe,

igihe yatandukanyaga amoko y’abantu,

yashingiye imbago imiryango

akurikije umubare w’abana ba Israheli.

Koko rero, ingarigari y’Uhoraho ni uwo muryango we,

bene Yakobo bakaba umunani yegukanye.

Uhoraho ni we wenyine wayoboye umuryango we,

ari nta mana y’inyamahanga bafatanyije.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18, 1-5.10.12-14

Icyo gihe abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru?» Ahamagara umwana muto, amushyira hagati yabo, nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ ijuru. Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru. Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru. Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye, ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye? Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira.

Publié le