Isomo rya 1: Izayi 11,1-10
Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese,
inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo,
Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho,
umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi,
umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora,
umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho,
kandi unamutoze gutinya Uhoraho.
Ntazaca imanza akurikije igihagararo,
cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire.
Intamenyekana azazicira imanza zitabera,
azarenganure abakene bo mu gihugu.
Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye,
umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi.
Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara,
akenyeze ubudahemuka nk’umweko.
Ikirura kizabana n’umwana w’intama,
ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene.
Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe,
biragirwe n’akana k’agahungu.
Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe,
ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe,
intare irishe ubwatsi nk’ikimasa.
Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira,
igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri.
Nta we uzaba akigira nabi,
cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu,
kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho,
nk’uko amazi yuzura inyanja!
Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese,
izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu,
amahanga yose akazayigana,
aho atuye hakazabengerana ikuzo.
Zaburi ya 71 (72), 1-2, 7-8, 12-13, 17
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure, mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.
Azarokora ingorwa zitakamba,
n’indushyi zitagira kirengera.
Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,
aramire ubuzima bwabo.
Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!
Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe!
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10, 21-24
Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.» Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati «Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.»