Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 1 cya Adiventi

Isomo rya mbere: Izayi 11, 1-10

Dore ibyo Uhoraho Imana avuze : Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo. Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho, kandi unamutoze gutinya Uhoraho. Ntazaca imanza akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. Intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu. Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye, umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi. Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara, akenyeze ubudahemuka nk’umweko.

Zaburi ya 71 (72),1-2,7-8,12-13,17

R/ Ubutabera bugiye gusagamba, n’amahoro asesure.

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.

Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.

Azarokora ingorwa zitakamba,
n’indushyi zitagira kirengera.
Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,
aramire ubuzima bwabo.

Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba !
Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe !

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,21-24

Muri icyo gihe, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu maze aravuga ati « Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye , bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta nuzi Data uwo ari we keretse Mwana, n’uwo Mwana ashatse kubihishurira. » Hanyurna ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati « Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwurnva ntibabyumva. »

Publié le