Isomo rya 1: Izayi 1, 10.16-20
Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwe batware ba Sodoma, mutege amatwi inyigisho y’Imana yanyu, bantu ba Gomora!Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi! Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi. Uhoraho avuze atya: Nimuze tuburane! N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura. Naho niba byatukuraga nk’umuhemba, bizererana nk’ubwoya bw’intama. Niba kandi mwemeye kumvira, muzarya ku byiza byeze mu gihugu. Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Zaburi ya 49(50) 7ab.8, 13-14, 16bc-17, 21ab.23a
« Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;
Israheli we, hari icyo ngiye kugushinja.
Ibitambo untura si byo nguhora,
kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.
« Ese koko nkeneye kurya inyama z’ibimasa,
cyangwa kunywa amaraso y’amasekurume ?
Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,
kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose.
« Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,
no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,
nyamara ntukunde gukosorwa,
maze amagambo yanjye ukayata hirya?
« Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka?
Wibwira se ko meze nkawe?
Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo. »
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 20,1-12
Nuko Yezu abwira rubanda n’abigishwa be, ati «Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa: nuko rero, nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore. Bahambira imitwaro iremereye, bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho n’urutoki! Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende. Bakunda ibyicaro bya mbere aho batumiwe, n’intebe za mbere mu masengero, bagakunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu babita ’Mwigisha’. Mwebweho ntimugatume babita ’Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe. Ku isi ntimukagire uwo mwita Umubyeyi wanyu, kuko mufite Umwe gusa, Imana Data uri mu ijuru. Ntimukemere ko babita ’Abayobozi’, kuko mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristu. Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa.