Isomo rya 1: Abacamanza 6,11-24a
Umumalayika w’Uhoraho araza, yicara mu nsi y’igiti cy’umushishi cy’i Ofura, cyari icya Yowasi wo mu nzu ya Abiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuriraga ingano mu kinogo bengeragamo, kugira ngo azihungishe Abamadiyani. Umumalayika w’Uhoraho aramubonekera maze aramubwira ati «Uhoraho ari kumwe nawe, musirikare w’intwari!» Gideyoni aramusubiza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye! Niba Uhoraho ari kumwe natwe, ni kuki ibi byose bitwugarije? Byaba se biri he, ibitangaza byose abasekuruza bacu batubwiraga, bagira bati ‘Uhoraho se, si We wadukuye mu gihugu cya Misiri?’ None rero Uhoraho yaradutereranye, atugabiza Abamadiyani!»
Nuko Uhoraho arahindukira, aramwitegereza maze aramubwira ati «Genda ukoreshe izo mbaraga ufite, maze Israheli uyikize Madiyani. Koko kandi, ni jye ukohereje!» Ariko Gideyoni aramubaza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye, Israheli nzayikiza nte? Inzu yanjye ni yo isuzuguritse mu mazu ya Manase; kandi nanjye, ni jye muto mu rugo rwa data!» Uhoraho aramubwira ati «Nzaba ndi kumwe nawe, bityo uzatsinda Abamadiyani bose icyarimwe.» Gideyoni aramusubiza ati «Niba koko nabonye ubutoni imbere yawe, binyerekeshe ikimenyetso ko ari wowe tuvugana. Ndagusabye ngo ntutirimuke hano, kugeza ubwo ngaruka nkuzaniye ituro, maze no kurihereza imbere yawe.» Uhoraho aramubwira ati «Ndaguma aha kugeza ubwo uri bugaruke.»
Gideyoni araza abaga umwana w’ihene, afata ifu yuzuye igitebo, ayikoresha imigati idasembuye. Ashyira inyama mu nkangara n’amaraso mu cyungo, maze byose abijyana mu nsi y’igiti cy’umushishi, arabihereza. Umumalayika w’Imana aramubwira ati «Fata inyama n’imigati idasembuye, ubishyire hejuru y’urutare maze ubisukeho amaraso!» Nuko Gideyoni abigenza atyo. Umumalayika w’Uhoraho atunga isonga y’inkoni yari afashe mu ntoki, maze ayikoza kuri za nyama no kuri ya migati idasembuye. Nuko umuriro ucucumuka muri rwa rutare, maze utwika za nyama na ya migati idasembuye. Ibyo birangiye, Umumalayika w’Uhoraho arazimira, ntiyongera kumubona. Nuko Gideyoni abona ko yari Umumalayika w’Uhoraho, ni ko kuvuga ati «Nyagasani, Mana, koko nabonye Umumalayika w’Uhoraho!» Uhoraho aramubwira ati «Gira amahoro! Humura; ntuzapfa.» Aho hantu Gideyoni ahubakira Uhoraho urutambiro, maze arwita «Uhoraho‐Mahoro.»
Zaburi ya 84 (85),9, 11-12, 13-14
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;
aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,
bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.
mpuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,
ubutabera n’amahoro birahoberana.
Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,
maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,
maze isi yacu izarumbuke imbuto.
Ubutabera buzamugenda imbere,
n’intambwe ze zigaragaze inzira.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 19,23-30
Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri: kwinjira mu Ngoma y’ijuru biraruhije ku mukungu! Koko nongere mbibabwire: byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.» Abigishwa bumvise ayo magambo, baratangara cyane, barabaza bati «Ni nde ubasha kurokoka?» Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.» Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Nkatwe twaretse byose tukagukurikira, tuzamera dute?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: mwebwe mwankurikiye, igihe byose bizavugururwa, igihe Umwana w’umuntu azaba aganje ku ntebe ye y’ikuzo, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri mutegeke imiryango cumi n’ibiri ya Israheli; n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka. Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma bazaba aba mbere.