Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 21 gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Abanyatesaloniki 2,1-8

Bavandimwe, namwe ubwanyu, bavandimwe, muzi ukuntu twaje iwanyu, kandi ntibibapfire ubusa. N’ubwo i Filipi twari tumaze kuhabonera imibabaro no kuhatukirwa cyane, nk’uko musanzwe mubizi, ntibyatubujije kubasanga namwe, twiringiye Imana yacu, ngo tubagezeho Inkuru Nziza yayo mu ngorane nyinshi. Inyigisho zacu ntizishingiye ku buyobe cyangwa ku migambi idahwitse, cyangwa se ku mayeri. Ariko kubera ko yabanje kutugerageza kugira ngo idushinge Inkuru Nziza yayo, bituma tuyamamaza kuri ubu buryo: ntituvugira gushimisha abantu, ahubwo gushimisha Imana, Yo igenzura imitima yacu.

Ntitwigeze na rimwe tubabwira amagambo yo kubaryoshya, ibyo murabizi; nta n’ubwo twigeze dushaka kubungukiraho, Imana irabibere umuhamya; nta na rimwe twigeze duharanira icyubahiro mu bantu, haba muri mwe cyangwa se mu bandi, n’ubwo twashoboraga kwitwaza ko turi intumwa za Kristu, tukabagora. Ahubwo twicishije bugufi cyane hagati yanyu, mbese nk’uko umubyeyi ashyashyanira abana be. Bityo, kubera ubwuzu twari tubafitiye, uretse kubagezaho Inkuru Nziza y’Imana, twari twiteguye no guhara amagara yacu, bitewe n’urukundo twabakundaga.

Zaburi ya 138 (139),1-2.5a, 3-4

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese;

iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;

Ari imbere, ari n’inyuma yanjye, hose uba uhari,

iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza,

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

 Ijambo riba ritarangera ku rurimi,

woweho, Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 23,23-26

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi, no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! Mwa bayobozi bahumye mwe, muminina umubu ariko mukamira bunguri ingamiya!

Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro n’imbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi. Mufarizayi w’impumyi! Banza usukure inkongoro imbere, n’inyuma habonereho kuba hasukuye.

Publié le