Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 24 gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Timote 3, 1-13

Nkoramutima yanjye, dore ijambo rigomba kwizerwa : ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha, ntabe umunywi cyangwa umunyarnahane, ahubwo agahorana ineza, akazira gushotorana kandi ntabe umunyabugugu. Akamenya kugenga urugo rwe no gutoza abana be kumvira ; ibyo byose bigakorwa mu bwiyubahe. None se koko umuntu utazi gutegeka urugo rwe bwite, yashobora ate kwita kuri Kiliziya y’Imana? Byongeye, ntazabe ari umuntu ugarukiye Imana mu bya vuba, hato atazatwarwa n’ubwirasi bigatuma acirwa urwa Sekibi. Ubundi kandi, rubanda rwo hanze rugomba kuba rumuvuga neza kugira ngo atavaho yamaganwa, cyangwa akongera kugwa mu mitego ya Sekibi.

Abadiyakoni na bo bagomba kuba ari abantu b’inyangamugayo, bazira uburyarya, ntibarenze urugero mu kunywa inzoga, cyangwa ngo bararikire inyungu zidaciye mu mucyo. Bagomba kandi gukomera ku iyobera ry’ukwemera, barangwa n’umutimanama ukeye. Na bo kandi bazabanze babagerageze, hanyuma nibasanga ari indakemwa, bazabone kubashinga umurimo w’ubudiyakoni. N’abagore ni uko : bagomba kuba ari inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ntibagire inda nini kandi bakaba indahemuka muri byose. Abadiyakoni bagomba kuba barashyingiwe rimwe risa, bakanamenya gutegeka neza abana babo n’ingo zabo bwite. Koko rero, abatunganya neza imirimo bashinzwe bibahesha umwanya w’icyubahiro, bakanabikesha gushira amanga mu kwemera bafitiye Kristu Yezu.

Zaburi ya 100(101), 1-2ab, 2cd-3ab, 5,6

 R/  Ngiye kwibanda ku nzira y’ubutungane.

Ngiye kuririmba impuhwe n’ubutungane,

maze ngucurangire, wowe Uhoraho.

Ngiye kwibanda ku nzira y’ubutungane ;

mbese uzansanganira ryari ?

 

Nzaharanira ubutungane bw’umutima wanjye,

mu bo tubana.

Sinzigera nshimishwa n’ibidakwiye,

nk’uko nanga imyifatire y’abahakanyi.

 

Ubeshyera mugenzi we rwihishwa, nzamucecekesha.

Abasuzugura abandi n’abirata, abo sinzabihanganira.

 

Mu gihugu, nzahitamo abantu b’inyanganugayo,

kugira ngo abe ari bo bankikiza.

Ugendera mu nzira iboneye,

ni we uzambera umunyamirimo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 7, 11-17

Muri icyo gihe, Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira. Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi ; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje. Nyagasani amubonye amugirira impuhwe ; aramubwira ati «Wirira.» Nuko yegera ikiriba agikoraho, abari bagihetse barahagara. Aravuga ati « Wa musore we, ndabigutegetse haguruka ! » Nuko uwari wapfuye areguka, aricara atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina. Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati « Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo. » Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.

Publié le