Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 28 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 1, 16-25

Bavandimwe, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki. Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa bushingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera nk’uko byanditswe ngo « Intungane izabeshwaho n’ukwemera.» Koko rero, uburakari bw’Imana bwihishura buva mu ijuru burwanya abagomeramana bose, n’abagizi ba nabi bose bapfukirana ukuri muri iyo nabi.Kuko icyo umuntu yamenya ku Mana kirabigaragariza: lmana yarakibahishuriye. Koko rero kuva isi yaremwa, ubwenge buhera ku byaremwe bugashyikira ibitagaragara by’Imana, ni ukuvuga  ububasha bwayo buhoraho na kamere yayo bwite. Bityo rero ntibabona uko biregura, kuko bamenye Imana ariko ntibayiha ikuzo, ngo bayishimire uko bikwiriye Imana ; ahubwo babaye abapfu bishinga ibitekerezo by’amanjwe, maze umutima wabo w’igipfapfa ucura umwijima. Birataga kuba abanyabwenge bahinduka abapfayongo, maze ikuzo ry’Imana idapfa barigurana ishusho isa n’umuntu uzapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaswa, n’ibikurura inda hasi. Ngiyo impamvu yatumye Imana ibagabiza ibyo umutima wabo urarikira, bakora ibiterasoni kugira ngo bihumanye umubiri. Bo baguranye ukuri kw’Imana ikinyoma, basenga ikiremwa baranagikorera, bahigika Rurema, Nyagusingizwa iteka ryose ! Amen.

 Zaburi ya 18(19), 2-3,4-5

R/ Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana.

 Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana, 

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

 

Nanone nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana !

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

  

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11, 37-41

Muri icyo gihe, Yezu amaze kuvuga atyo, Umufarizayi aramutumira. Yinjira iwe bajya ku meza. Umufarizayi abonye ko atabanje gukaraba mbere yo gufungura, biramutangaza. Ariko Nyagasani aramubwira ati «Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi : inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome. Mwa biburabwenge mwe ! Imana yaremye inyuma si Yo yaremye n’imbere ? Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira.»

Publié le